Gasabo: Polisi yafashe abakekwaho gushuka abaturage bababwira ko bafite imiti bisiga bakabona amafaranga

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya  26 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yakoze umukwabu wo gufata Sibomana Athanase ufite imyaka 30  na Ndagijimana Francois w’imyaka 31 bafatiwe mu mudugudu wa Rwankuba, akagari k’ Agateko mu murenge wa Jali.

Bafashwe nyuma y’ubwambuzi bushukana bakoreye umuryango utuye muri ako kagari  bakawutwara amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi ijana (100,000 Rwf).

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi   yavuze ko  aba bambuzi  babanje gushuka  umugore wo muri uwo muryango wambuwe  bamubwira ko hari umuti bagiye kumuha akawukaraba we n’umugabo we bakazabona amafaranga menshi.
CIP Umutesi yagize ati:“Twahawe amakuru n’umuryango bariganyije ko ku itariki ya 25 Gashyantare, Sibomana na Ndagijimana begereye uwo muryango bawubwira ko   batanga umuti abashakanye bashobora gukaraba bakabona amafaranga atubutse. Nibwo babahaga ikimera cyo mu bwoko bwa beterave bababeshya ko nibagikarabana umugore n’umugabo bari bubone amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni mirongo itanu (50,000,000 Fwf) ariko ngo kugirango babone uwo muti babanza kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000 RWF).” 
CIP Umutesi yakomeje avuga ko bamaze kwishyura ya mafaranga ibihumbi 100 bategereje ayo  bijejwe barayabura nibwo bahamagaye Polisi  kugira ngo aba bambuzi bakurikiranwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare nibwo  bafashwe bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata  kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali aragira inama abaturage kwima amatwi uwo ariwe wese wabizeza ibitangaza ashaka kubariganya, anasaba abitwaza ibinyoma bagamije kwambura abandi  ibyabo kubireka.
Ati:  ’’Tuributsa abaturage kwirinda no kwamagana ababashuka bagamije kubambura ibyabo, bakabanza bagatekereza impamvu abantu babagirira impuhwe zikabije nabo ubwabo batigiriye. Abishora mu ngeso mbi z’uburiganya  nabo turabagira inama yo gushaka indi mirimo  ibateza imbere yemewe n’amategeko  bakora  kuko  ku bufutanye n’abaturage bazafatwa babihanirwe.”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko ‘’Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. 
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).’’
@igicumbinews.co.rw

About The Author