Umugabo yishe mukuru we amuziza gusanga arimo gusambana na nyina ubabyara
Ku ifoto ni abaturanyi bahabereye amahano bumiwe.
Umugabo w’imyaka 35 wo mu gace ka Kegati mu karere ka Kisii mu gihugu cya Kenya, mu joro ryo ku cyumweru gishize yatemwe na murumuna we arapfa amuziza ko yasanze arimo gusambana na nyina ubabyara.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko nyakwigendera yari amaze igihe asambana na Mama we kandi ari ibintu byari bizwi hose.
Daily Nation ivuga ko umuvandimwe wa Nyakwigendera yagiye kureba Mama we ahagana saa tatu z’ijoro ariko ntamubone.
Yaje gusubirayo saa tanu z’ijoro ahageze yumva abantu barimo kuvuga mu nzu. Ahamagaye umubyeyi we yumva ntamwitaba.
YAHISE AMENA IDIRISHYA
Yamennye idirishya yinjira mu nzu asanga mukuru we arimo gusambana na Nyina ubabyara.
Abasambanaga bari basinze kuburyo batamenye uwishe idirishya ngo yinjire mu nzu.
Mu gihe umugabo wasambanaga yageragezaga gusohoka yiruka,umuvandimwe we wari waje witwaje umuhoro yahise amutema mu ijosi, Mama wabo ahita ajya guhuruza abaturanyi kugirango abereke ibyabaye basanga yapfuye.
Bahuruje Polisi ihagera nyuma y’amasaha abiri uwakoze amahano yamaze guhunga.
NYAKWIGENDERA NTA MUGORE YAGIRAGA
Mushiki wabo yavuze ko atari yarashatse umugore kandi yakundaga kuza aho nyina atuye mu gicuku.
Papa wabo ntiyarahari yari yagiye ku kazi mu mujyi wa Nairobi kandi yakundaga kuba atari mu rugo.
Umukuru wa Polisi mu karere ka Kisii Jebel Ngere aravuga ko Bamenye aya mahano.Ati:”Biravugwa ko umugabo w’imyaka 35 yafashwe asambana na nyina w’imyaka 55. Nubwo abaturage batigeze babata muri yombi ngo bahamagaze polisi cyangwa babimenyeshe abayobozi b’inzego z’ibinze hakiri kare”.
Akomeza Avuga ko umudamu yatawe muri yombi arimo gufasha iperereza mu gihe umugabo wishe unuvandimwe we arimo gushakishwa.
Kugeza ubu Umurambo wa Nyakwigendera uri mu buruhikiro bw’ibitaro bya Kisii aho urimo gukorerwa isuzumwa kugirango hamenyekane icyamwishe.
BIZIMANA Desire/Igicumbi News