Minisiteri y’Uburezi yahagaritse Guterana kw’abanyeshuri mbere yuko batangira amasomo
Kuri uyu wa gatatu tariki 11,Werurwe,2020 ,Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize hanze amabwiriza arindwi areba ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye na za Kaminuza agamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo Coronavirus (COVID19) cyugarije Isi.
Muri aya mabwiriza harimo ingingo ivuga ko Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bwasabwe kuba buhagaritse gahunda yo guhuriza hamwe abanyeshuri mu gitondo (rassemblement cyangwa morning assemblies), ahubwo ibyo bwifuza kubamenyesha bikajya bikorewa mu byumba by’amashuri bigiramo.
Indi ngingo ikomeye iri mu itangazo rya Minisiteri y’uburezi ni uko umunyeshuri wiga ataha ariko akaba hari aho yahuriye n’umuntu ugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 kandi na we akagaragarwaho inkorora n’umuriro mwinshi agomba kujyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo asuzumwe.
Ibi kandi bireba n’umukozi uwo ari we wese w’ikigo wagararwaho ibimenyetso byavuzwe mu ngigo ibanza.
Abayobozi b’ibigo cyangwa undi uwo ari we wese wabona umwana ufite ibyo bimenyetso yemerewe guhamagara kuri Minisiteri y’uburezi akabibamenyesha ku murongo utishyurwa wa 2028 .
@igicumbinews.co.rw