Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 34
Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice 33,aho Mutesi yagaragarije Muvumba ko ari uwe kuko yamwerekanye mu muryango bigatuma Rufonsi yongera gushaka kuzana itiku,ubu tugiye kubagezaho Igice cya 34.
Ababyeyi ba Rufonsi bumvise Mutesi yarerekanye umukunzi mushya nyamara bari bazi ko ari umuhungu wabo agiye gushaka, Niko kubaza Rufonsi ko Hari icyo abiziho,Rufonsi yumvise bari bumubaze byinshi azunguzumutwe ati:”oyaaaa,maze twanahoranye dupanga ubukwe ariko ibyo twaganiriye ndabibagezaho mukanya kuko Hari ibyo tutaranoza neza ahubyo reka ngende murebe tubinoze”.
Ababyeyi be basigaraho bavuga bati:”Ubu ni kubeshya,bahise batemberera mu mujyi witwa Cyirogoya bahura na Nkorongo baraganira bageze kubiganiro by’ubukwe Nkorongo yifata ku kananwa.Arababaza Ati:”Ariko uziko nari naribagiwe kubabaza di,byagenze bite ko nabonye Mutesi azana undi muhungu atubwira ko ariwe mukunzi we?”.
Rubasha ariwe se wa Rufonsi azunguza umutwe.Ati:”ntibishoboka,Kandi Rufonsi amaze kutubwira ko we na Mutesi bahoranye baganira iby’ubukwe ,yewe twagizengo byabirego bareganaga bariyunze barabicyemura”.
Nkorongo. Ati:”Ahaaa,ubwo sinzi uko nabivuga kuko twabonye amutwereka”.
Rubasha.Ati:”Ubwo ntiwasanga bari kudukinisha ,kanze ndabikurikirana”.
Mu gihe Rubasha ari gushakisha amakuru Mutesi aba asubiye mu buyobozi ngo akurikirane urubanza rwe na Rufonsi ,Rubasha agiye kubona abona hamagara imumenyesha ko agomba kuzagera ku Murenge umuhungu we akazaburana ahari, ubwo na Nkorongo yari yatumiwe,Rubasha yumva biramuyobeye ahita ashaka Nkorongo ngo barebe uko babigenza yemerera nkorongo ko inkwano bazashaka zose azazitanga ariko ubukwe bw’abana babo bukaba.
Nkorongo aramuhumuriza. Ati:”Humura n’ubundi ako gahungu Mutesi yatweretse nari narakamubujije kuva kera kuko nako mu bakene,ubworero urumva ko byoroshye ntagashyingira”.
Nkorongo akigera mu rugo ahita ahamagaza Mutesi bicara mu ruganiriro.Aramubwira ati:”Niko mutesi mwana wa!, ndabishimye wakunze Muvumba ,ese mu kwiga kwawe ko natakajemo miliyoni ebyiri urabona ni nkukosha miliyoni imwe Muvumba azayabona?.Ese waretse wowe na Rufonsi tukabunga ugakomezanya nawe doreko we ayo tuzamukosha yose azayatanga”.
Mutesi yubika umutwe ariyumvira.Ati:”Papa,ibyo umbwira ndabyumva,ariko kuva kera Muvumba narinziko ari umukene ,rero njyewe iby’inkwano Wenda zizarorere,Kandi niba munazishaka nzafatanya nawe tuzibahe aho kubana nuwo ntakunda kandi ibintu ari ibishakwa”.
Nkorongo aramubaza ati:”Ari njye nawe ugomba kubaha undi ninde?.Ugomba kumva ibyo nkubwira”.
Mutesi aramusubiza.Ati.”Rwose ndabyumva Kandi simbasuzuguye, ariko kutandukana kwa bashakanye kwa buri munsi kuri hanze aha akenshi nuko tuba twashakanye dukurikiye ngo abo turi murwego rumwe aho kureba ugukunda nyakugukunda ,ubworero sukubasuzugura ahubwo nizere ko ubutumire mwabubonye ejo nukujya ku Murenge”.
Nkorongo agiye kugira ibindi abwira Mutesi abona nimero ya Polisi iramuhamagaye agiye kuyitaba abura amarezo Amara umwanya yibaza ibyo Polisi yendaga kumubwira Kandi ntakosa yakoze ,ntiyongera kuganira na Mutesi .
Ko Rubasha yumvaga ko Mutesi niyumva ko bazamukwa amafaranga menshi azabyemera akaba ayanze biragenda bite ?
Ni aho ubutaha mugice cya 35.
Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu ahanditse Search wandikemo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba byose urahita ubibona.
Bimwe mu bice byahise:
Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/@igicumbinews.co.rw