RURA irasaba Abamotari kugukuraho ikirahure kuri Casque y’umugenzi
Murwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus RURA irasaba abamotari n’abagenzi kubahiriza uburyo butanu bwo kuyiranda.
Mu gihe imibare y’abagaragayeho ibimenyetso bya coronavirus ikomeje kwiyongera mu Rwanda,Buri muntu wese arasabwa kwirinda no kurinda ko harabayikwirakwizanya binyuze mu buryo bunyuranye,aha abamotari n’abagenzi nabo bakaba hari uburyo basabwa kubahiriza.
Urwego ngenzuramikorere ruzwi (RURA),rwasabye abamotari n’abagenzi kubahiriza uburyo 5 bwo kwirinda.
Uburyo bwa mbere buragira buti:”Abamotari barasabwa gukura ikirahure kuri kasike(casque)”.
Abagenzi bo barasabwa gusubika ingendo zitaringombwa cyane abo bibaye ngombwa ko bazikora bakitwaza igitambaro cyo kubanza mu mutwe kugirango kasike (Casque) idakora k’umubiri Kandi kikaba ari igitambaro kizenguruka ijosi .
Ikindi Amakoperative(cooperative)y’abamotari arasabwa gushyira kandagira ukarabe cyangwa ubundi buryo bwatuma abantu babona uko bakaraba kuri parikingi cyangwa kwihuriro ryaho abantu bahurira .
Ibwiriza rya gatanu risaba ko abagenzi bagomba kujya bakaraba mbere y’urugendo na nyuma yarwo.
Abantu barindwi nibo bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima,ikaba ivuga ko bose barimo kuvurwa kandi barimo koroherwa.
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News