Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 35

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 34, aho mutesi yari yasubiye mu buyobozi kubyutsa urubanza ,byaba bigeze he?.

Ubu tugiye kubagezaho igice cya 35.

Umunsi wo kuburana kwa Mutesi na Muvumba wageze ,Bose bicaye imbere y’ubucamanza yewe n’ababyeyi babo bitabiriye ,umucamanza abwira Mutesi kuvuga ikirego cye ,ubundi Rufonsi aratanguranwa ariregura ati:”Ahubwo Mutesi yantanze naringiye kuza kumurega arinjye kubera ko byagaragaye ko atagishaka kubana nange Kandi twaraseranye mwese murabizi,yewe nibyo andega byose ntago aribyo kuko arambeshyera”.

Umucamanza asaba Rufonsi guceceka kuko atariwe abajije. Akomeza abaza Mutesi ati:”Ese Mute ,ufite ibimenyetso bigaragaza ko yaguciye inyuma anafite abana yabyaye nyuma Yuko musezeranye mu mategeko?”.

Mutesi aramusuniza ati:”Ndabifite yewe Hari nuwo bagombye kuburana kugirango yemere umwana ,Kandi niba abihakana mfite abagabo kuko nanabazanye bari hano hanze”.

Rufonsi akebutse inyuma abona Cyusa n’undi mudamu babyaranye .

Kuvubwo Rufonsi yumva akubiswe n’inkuba yumva ntakindi ararenzaho,umucamanza amubaza icyo abivugaho,n’ubwoba bwinshi ati:”Rwose mucamanza abana ndabafite ariko nababyaye mbere yuko menyana na Mutesi Kandi narabanje ndabimubwira yewe aranabyemera”.

Umucamanza yongera aha umwanya Mutesi kugirango avuga ko niba yari abizi.Aravuga:”Arabeshya! N’ikimenyimenyi ni murebe kubipande by’abana  imyaka bafite.”

Umucamanza arebye kubipande dore ko Cyusa n’uwo mudamu bari babyitwaje bahetse n’abana abona abana bavutse nyuma yuko Mutesi na Muvumba bajya k’umurenge gusezerana.

Kuko urubanza rwari rukiburanishirizwa mu mizi bahise barusubika ruzongera kuba nyuma y’iminsi irindwi.

Ko ibimenyetso Mutesi afite birimo guhagama Rufonsi ,uru rubanza urabona ruzarangira gute ?.

Ni aho ubutaha mu gice cya 36.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukareba mu ishakiro wandikemo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo Rwa Mutesi na Muvumba igice cya 27

Inkuru y’Urukundo Rwa Mutesi na Muvumba igice cya 27

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul@igicumbinews.co.rw

About The Author