Rwanda: Utubari,amaduka,imipaka n’ingendo birahagaze

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata ku Isi n’uburyo ibindi bihugu bihangana nacyo, byagaragaye ko hakwiye kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda ku buryo ingamba zakajijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse bishobora kongerwa.

Mu itangazo yasohoye, Minisitiri w’Intebe yategetse ko guhera kuri uyu wa Gatandatu saa tanu na mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (13:59), ingendo zitari ngombwa zibujijwe.

Rikomeza riti “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.”
Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banmki na za ATM.

Rikomeza riti “Abakozi ba leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzo zavuzwe haruguru. Imipaka yose irafunzwe, keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda birakomeza.”
“Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.”

Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi keretse izigemiye ibicuruzwa, imodoka zitwara abagenzi mu mijyi zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya mereto imwe hagati y’abagenzi.
Utubari twose turafunzwe, resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kutrya abakiuliya bakabitahaa.

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’umutekano barasabwa guhyora mubikorwa aya mabwiriza, abanyarwanda basabwa kwita ku mabwiriza bahaba.

@igicumbinews.co.rw

About The Author