Igikomangoma cy’Ubwongereza cyanduye Coronavirus

Igikomangoma Charles cya Wales mu bwami bw’u Bwongereza, yasanzwemo icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Charles ni umuhungu mukuru w’umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II ndetse ni na we uzima ingoma mu gihe Elisabeth yaba atanze.

Ni we ukunze guhagararira umwamikazi mu bikorwa bitandukanye ndetse agakurikirana iby’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
Umuvugizi w’ibwami i Londres, yatangaje ko igikomangoma Charles w’imyaka 71, arimo kugaragaza ibimenyetso byoroshye kandi ubuzima bwe bumeze neza.

Umugore we Camilla, w’imyaka 72 yapimwe ariko ntiyasanganwa iki cyorezo.

Kuri ubu hagendewe ku nama za Guverinoma n’inzego z’ubuvuzi, igikomangoma n’umugore we bari mu kato mu rugo i Balmoral muri Ecosse.
Itangazo ryasohowe n’ubwami rivuga ko ‘bidashoboka kumenya uwo igikomangoma Charles yanduriyeho Coronavirus, bitewe n’ibikorwa byinshi bihuza abantu yitabiriye mu byumweru bishize mu kazi ke akora’.

Ibikorwa byo mu ruhame by’igikomangoma Charles byabaye kuwa 12 Werurwe, ariko yagiye ahura byihariye n’abantu batandukanye.
Mu Bwongereza abantu 8,077 bamaze kwandura Coronavirus naho 422 imaze kubica.

Guverinoma y’u Bwongereza iherutse gutegeka ko ibikorwa by’ubucuruzi birimo aho abantu banywera ikawa, resitaurant, utubyiniro, ahareberwa filime, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’ibindi, bifungwa.

@igicumbinews.co.rw

About The Author