Umukinnyi wa Juventus Paulo Dybala wanduye Coronavirus yavuze uko amerewe
Icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru Paulo Dybala ukinira ikipe ya Juventus yo mu butariyani, yavuze ko yananirwaga guhumeka ubwo yanduraga icyorezo cya Coronavirus, imaze kwica abantu barenga ibihumbi 9000 mu gihugu cy’Ubutariyani.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Arijantine (Argentine) yatangaje ko kuwa gatandatu ushize yari ari mu bakinnyi batatu bakinira ikipe ya Juventus bafashwe n’iyi ndwara ya Coronavirus, we na bagenzi be barimo Daniele Rugani na Blaise Matuidi.
Yagize ati:“ubu ndumva meze neza, mu minsi ibiri ishize ntago nari meze neza, nagendaga n’amaguru, by’ibura mu minota itanu nkumva ndananiwe, nahitaga mpagarara kubera kunanirwa guhumeka, ariko ubu nshobora kuva aho ndi nkatambuka, yewe ndi kugerageza gutangira imyitozo, ariko iyo nabikoraga mu minsi mike ishize, naratitiraga bikomeye, ubu meze neza, n’umukunzi wanjye Oriana ameze neza nta bimenyetso bya coronavirus agifite.”
Muri uyu mwaka w’imikino, Dybala w’imyaka 26 y’amavuko, amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino yose harimo n’igitego yatsindiye Juventus, mu mukino wa nyuma bakinnye wabahuje na Inter Milan, mbere y’uko imikino yose ihagarara mu gihugu cy’Ubutariyani.
DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News