Ifoto y’Urwibutso: Abatishoboye batangiye guhabwa ibyo kurya
Basomyi ba igicumbinews uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’abantu barimo gushyikiriza ibiribwa ab’amikoro make bari kubura amafunguro kubera ko batakibasha gukora biturutse ku kubahiriza ingamba zo kurwanya Coronavirus,N’igikorwa Leta y’u Rwanda yatangiriye mu mujyi wa Kigali kizakomereza mu gihugu hose.
Abaturage bakomeje kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus, ndetse kuri uyu wa Gatandatu Leta yatangiye gufasha abadafite uburyo bwo kubona ibibatunga mu gihe batakoze.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko ibi biribwa bigomba gutangwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali; iz’umurenge zikazunganira.
Igicumbinews.co.rw