Coronavirus: Indaya zatawe muri yombi zishinjwa kujya gusambana n’abari mu kato
Abategetsi bo mu mujyi wa Yaounde mu gihugu cya Cameroon bataye muri yombi indaya zari zagiye gusambana n’abashyizwe mu kato bakekwaho Coronavirus bari mu ma hoteli atandukanye muri icyo guhugu.
Cameroon n’ikimwe mu bihugu byahisemo gushyira mu kato abakekwaho Coronavirus mu ma hoteli ibi bituma indaya zijya kubareba dore ko abenshi ari abazungu bari baturutse k’umugabane w’iburayi .
Izi ndaya zisambana nabo zititaye ko zakwandura Coronavirus ndetse zikanayisakaza,ijoro rimwe bazishyura amadorli y’america mirongo itatu ($30 ) asaga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’uyu mujyi Jean Claude Tsila, yemereye Radio na Televiziyo by’igihugu cya Cameroon ko izi ndaya zatawe muri yombi.
Tsila ntiyigeze avuga umubare w’abafunzwe gusa hari amakuru yizewe ava mu biro by’umujyi avuga ko basaga 50.
Umuyobozi w’umujyi wa Yaounde yavuze uburyo babimenye. Ati:” Twari dufite amakuru yizewe avuga ko hari abantu bari mu kato muri hoteli zimwe na zimwe muri Yaounde kubera Coronavirus basambana n’abantu bavuye hanze”.
Akomeza avuga ko abakora ayo makosa ari intumva .
UMUTEKANO WAKAJIJWE
Tsila avuga ko bakajije umutekano mu mujyi wa Yaounde cyane cyane hafi y’amahoteli acumbikiye abakekwaho Coronavirus.
Abatawe muri yombi barashinjwa gukwirakwiza icyorezo ,icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 3 mu mategeko ya Cameroon.
BAMWE BARAVUGA KO BABARENGANYA
Zimwe mu ndaya zanze gutangaza amazina yazo zavuze ko ari ukubangamira ubucuruzi bwazo mu gihe ahubwo abandi bantu bavuga ko kwishyira abakekwaho Coronavirus ari ubujiji bw’indengakamere.
Muri iyi minsi Leta ya Cameroon yategetse ko abaturage baguma mu rugo, abenshi mu baturage bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona ibyo kurya n’amafaranga yo kwishyura amacumbi babamo, ikibazo bahuriyeho n’ibindi bihugu byinshi by’Afurika.
Iki guhugu cyo muri Afrika yo hagati kimaze kugira abantu banduye Coronavirusi 94 muri abo babiri bamaze gupfa abandi babiri bamaze gukira.
BIZIMANA Desire/Igicumbi News