Umupolisi n’abandi bantu 2 bagaragaye mu mashusho bahohotera umuturage bafashwe
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu barimo umunyerondo n’umupolisikazi wo ku rwego rwa Ofisiye, bagaragaye ku mashusho bahohotera umuturage mu muhanda.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, mu gihe abaturage bakomeje gusabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, hagakora ingendo gusa abafite impamvu zumvikana.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, byabaye ari mu masaha y’umugoroba kuko ku ruhande amatara aba yaka. Muri ayo mashusho, umupolisikazi aba afite inkoni, agakubita uwo umusore wumvikana avuga ngo “muransubiza aho ntagomba kujya.”
Ku rundi ruhande humvikana undi avuga ngo “mukubite”, umunyerondo agatega uwo musore akagwa agaramye, akagusha umugongo n’umutwe. Ni igikorwa cyafashwe ku mashusho ya telefoni mu ibanga, ashyirwa kuri Twitter n’uwitwa Irakoze Kenny, agaragaza ko uburyo bwakoreshejwe “budasobanutse.”
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa batawe muri yombi.
Yakomeje iti “Turabamenyesha ko abantu batatu barimo n’umupolisi, bagaragaye mu mashusho ejo ku wa 1/04/2020, bahohotera umuturage, bafashwe. Tuributsa abaturarwanda ko kurwana cyangwa kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Polisi yakomeje isaba abaturarwanda mu nzego zose kwirinda ibyazana gushyamirana no kurwana aho byaturuka hose.
@igicumbinews.co.rw