Abanyafurika bamaganye abazungu bashaka kugeragereza urukingo rwa Coronavirus muri Afurika
Abanyafurika bijunditse abashakashatsi b’Abafaransa bagaragaje icyifuzo cyo kugeragereza urukingo rw’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus kuri uyu mugabane.
Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo rwa COVID-19 ruraboneka. Inzobere n’abashakashatsi mu by’ubuzima barara amajoro ngo bashake umuti cyangwa urukingo rw’iyi virus ariko nta n’umwe urabigeraho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko nibura bishobora gutwara amezi asaga 18 ngo haboneke urukingo rushobora gukoreshwa n’abantu mu kwikingira COVID-19.
OMS igaragaza ko nta kigo gifite ubushobozi bwo gukora urukingo cyonyine kuko hari intambwe bisaba kugira ngo rwemererwe gukoreshwa.
Nko kuri COVID-19, gukora urukingo bisaba ko hakorwa nk’urukingo rubanza kugeragerezwa mu nyamaswa. Rugomba kwemezwa ko nta kibazo rushobora guteza mu mubiri w’umuntu.
Ni ibisanzwe ko mu gihe hari icyorezo, hakorwa inkingo zakwifashishwa mu guhangana nacyo; no kuri COVID-19 ni ko bimeze.
Nubwo inzobere muri OMS zagaragaje ko urukingo rwa COVID-19 rushobora kwemezwa hagati mu 2021 , hari abashakashatsi batangaje umushinga wo kurugeragereza muri Afurika.
Aba bashakashatsi bo mu Bufaransa bagaragaje ko bateganya gukoresha Bacille Calmette-Guérin (BCG) mu guhangana na Coronavirus. Uru rukingo rusanzwe rukoreshwa mu guhashya indwara y’igituntu ndetse ruhabwa abana.
Mu kiganiro kuri Televiziyo ya LCI yo mu Bufaransa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi mu Bitaro bya Cochin i Paris, Prof Jean Paul Mira n’uw’Ubushakashatsi mu Kigo gishinzwe Ubuzima n’Ubushakashatsi mu by’Ubuvuzi mu Bufaransa (Inserm), Prof. Camille Locht, batanze igitekerezo cy’uko igeragezwa ry’urwo rukingo ryabanza gukorerwa muri Afurika.
Prof. Camille Locht yagize ati ‘‘Hari aho byagaragaye ko Bacille Calmette-Guérin (BCG) ifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara z’ubuhumekero nk’igituntu, ibicurane nkuko byagaragajwe n’izindi nyigo.’’
Abajijwe uko igerageza rikorwa ku barwayi, yavuze ko hari ibihugu byinshi riteganya gukorerwamo.
Ati ‘‘Hari igerageza ribera mu Burayi no mu Bufaransa; hari iryisumbuye rizakorerwa muri Australie. Igitekerezo gihari ni uko inkingo zajya zihabwa abarwayi bahabwa imiti mbere hakazarebwa ingaruka izabagiraho n’ubushobozi ifite bwo guhangana na COVID-19.’’
Prof Jean Paul Mira yahise amubaza niba ‘‘Iyo nyigo ntiyakorerwa muri Afurika, hatari udupfukamunwa, nta buvuzi buhamye, nta buryo bwo kuzanzamura indembe (réanimation) nkuko byakozwe ku zindi nyigo nka Sida zakorewe ku ndaya zari zugarijwe cyane. Ni iki mubitekerezaho?’’
Prof. Camille Locht yamusubije ko ‘‘Turi gutekereza ku nyigo twakorera muri Afurika twifashishije urwo rukingo. Ndatekereza ko hari isoko rigiye gusohoka, ntibizakuraho ko twanatekereza hano mu Burayi.’’
Kugeragereza urukingo ku Banyafurika, benshi babyijunditse
Ubusanzwe Coronavirus mu kuyivura hibandwa ku bimenyetso byayo birimo kubura umwuka, gukorora, ibicurane n’ibindi.
OMS ivuga ko inkingo zirenga 200 zimaze gukorwa ariko nta na rumwe rurashobora kwemezwa ko rwahangana na Coronavirus.
Inkuru y’urukingo rushya higwa ko rwageragerezwa muri Afurika yijunditswe cyane na benshi mu bawutuye.
Mu bitekerezo byabo bagaragaje ko Afurika atari laboratwari yo gukoreramo igerageza ribonetse ryose.
Umushakashatsi, Rim Sarah Alouane, yavuze ko biteye ubwoba kubona abaganga babiri bajya kuri televiziyo bakaganira uko umuti wa COVID-19 uzageragerezwa muri Afurika.
Ati ‘‘Turi mu 2020 mu Bufaransa none turacyabona abantu bo muri Afurika bashaka gukorerwaho igerageza. Ni uburyo bwo gukomeza gushimangira ivanguraruhu. Mu gihe nta muntu wabanyuzemo bari kuganira [Camille Locht na Jean Paul Mira Cochin] abaganga bombi babyemeranyijeho. Ni kimwe nkuko indaya zifatwa, nk’ibikoresho byo kwifashisha mu isuzuma.’’
Icyamamare muri ruhago Didier Drogba na we yashimangiye ko Afurika atari umugabane wo gukoreramo igeragezwa ry’inkingo.
Kuri Twitter ye yanditse ko ‘‘Ntibyumvikana na gato uko dukomeza kubijyaho impaka. Afurika si laboratwari yo gukoreramo igerageza. Ndamagana ibyo bikorwa by’iteshagaciro, bipfuye ndetse usanga birimo amagambo y’ivangura. Mudufashe ducungure Afurika ku cyorezo cya COVID-19.’’
Ibitekerezo bya Drogba byashyigikiwe na Samuel Eto’o Fils, Umunya-Cameroun na we wamenyekanye muri ruhago.
Samuel Eto’o abinyujije kuri Instagram yavuze ko ‘Afurika si ikibuga bakiniraho’.
Umunya- Sénégal, Demba Ba wakiniye Chelsea na we yagaragaje uburakari yatewe n’ibyavuzwe n’abaganga bo mu Bufaransa.
Yagize ati“ Murakaza neza mu Burengerazuba, aho abazungu bumva ko bari hejuru cyane ku buryo ivanguramoko n’intege nke biba ibintu bisanzwe. Nicyo gihe cyo guhaguruka.”
@igicumbinews.co.rw