Amazi yanduye agira inguruka k’ubukungu n’ubuzima
Banki y’isi iravuga ko imyanda iva ku ibikorerwa muri Laboratwari cg mu nganda bigera ku gihumbi yinjira mu mazi adatunganyije buri mwaka.
Muri raporo ya Banki y’isi yitwa “Quality Unknown: The Invisible Water Crisis” Mu kinyarwanda bisobanuye ngo “ibyiza bitazwi:ibura ry’amazi ritagaragara”, ivuga ko amafumbire yifashishwa mu buhinzi kugirango umusaruro wiyongere yateye ibibazo ku kigero cya 30 kugeza kuri 50 ku ijana aho ubutaka bwariho ayo mafumbire ahumanya bwashotse mu mazi andi yangiza ikire ibikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu ndetse bigatera n’ihindagurika ry’ikirere.
Raport ikomeza igiri iti “kubura amazi meza bidindiza izamuka mu ubukungu ku kigero cya kimwe cya gatatu ,imiryango mpuzamahanga,ibihugu, ndetse ni inzego z’ibanze barasabwa gukimira izi ngaruka, ibireba ibihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere”.