Kwibuka26: RIB imaze kwakira ibirego 39 by’abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside
Ku ifoto ni Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko nyuma y’iminsi itanu hatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rumaze kwakira ibirego 39 by’abantu bakekwaho ingengabitekerezo yayo no kwibasira abayirokotse.
RIB ivuga ko kugeza ubu hari abamaze gutabwa muri yombi kubera iki cyaha, iperereza kandi rikaba rikomeje.
Bimwe mu byaha aba bantu bakurikiranweho, harimo ibifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, abakoresha amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside, kubatera ubwoba, kurimbura imyaka ndetse no gutema amatungo y’abarokotse.
Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Kugeza ubu tumaze kwakira ibirego 39 ariko biragenda bihinduka, harimo n’abamaze gutabwa muri yombi kandi iperereza rirakomeza.”
Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko abafatirwa muri iki cyaha bakwiye kujya bahanwa mu buryo bukomeye, kuko bigaragara ko babonye umwanya bakomeza umugambi mubisha bakoraga.
Yagize ati “Umuntu wese uhamwe n’iki cyaha agomba guhanwa mu buryo bukomeye kuko ari yo ntandaro yo gukomeretsa abarokotse, nk’ubu hari abatemye itungo ahandi bangiza imyaka, ibyo bivuga ko babonye n’umwanya banakomeza ibyo bari baratangiye.”
Ingero za bamwe mu bavuga ko bamaze guhohoterwa muri ibi bihe, harimo nk’uwitwa Uwamahoro Maritha utuye mu karere ka Kirehe, uvuga ko tariki 6 Mata habura amasaha make ngo kwibuka bitangire, abagizi ba nabi bamutemeye insina.
Mu Murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Gashogi Innocent, yaranduriwe amateke n’imyumbati.
Tariki 7 Mata, inzego z’umutekano mu Karere ka Ruhango zataye muri yombi umuntu umwe wakekwagaho kugira uruhare mu gutema insina z’uwitwa Nyiramporampoze Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira tariki ya 7 Mata, nibwo abantu biraye mu myaka ya Nyiramporampoze irimo insina zirenga 40 barazitema, ndetse n’imyumbati barayitema.
Mu mwaka ushize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwari rwatangaje ko ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Cyumweru cy’Icyunamo byari byagabanutse cyane ugereranyije n’imyaka ibiri yari yabanje.
Muri icyo Cyumweru cy’Icyunamo, RIB yari yakiriye ibirego 72 by’abantu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, ita muri yombi abagera kuri 69.
Muri ibyo birego, Intara y’Amajyepfo yatanzwemo 25, iy’Uburasirazuba 27, iy’Uburengerazuba ni bitatu, Amajyaruguru yari afitemo birindwi naho Umujyi wa Kigali ufite 10.
Mu Cyumweru cy’Icyunamo cya 2018, ibirego by’ingengabitekerezo byatanzwe ni 72 bivuye ku 114 byabonetse mu mwaka wabanje wa 2017.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo bihanwa n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda aho itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018, riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.
@igicumbinews.co.rw