Amaresitora yo mu Bushinwa arikwima ibiryo Abanyafurika
Abanyafurika baba mu gihugu cy’Ubushinwa amaresitora yo muri iki gihugu ari kwanga kubagurisha ibiryo.
Nyuma yaho icyorezo cya covid-19 cyugarije isi kigaragariye serivisi zitandukanye zahise zihagarara ndetse n’abantu basabwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo cya covid-19 giterwa na virusi yitwa corona.
Kuri ubu abanyafurika baba mu gihugu cy’Ubushinwa hanatangiriye iki cyorezo, amaresitora yo muri iki gihugu ari kubima ibiryo, n’ibintu abantu batandukanye bavuga ko ari ivangura ririgukorerwa Abanyafurika baba muri iki gihugu cy’Ubushinwa.
Umwe w’umunya – Nigeria mu bangiwe kwinjira muri resitora yo mu Bushinwa yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko amaze iminsi ine munsi y’ikiraro yarabuze aho agura ibiryo.
Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Nigeria, byandikiye leta y’Ubushinwa biyisaba kugira icyo ikora ku ivangura ririgukorerwa Abanyafurika bari mu Bushinwa.
Tibor Nagy,umunyamabanga wa leta Z’unzu bumwe z’Amerika ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Africa, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko nta vangura rikwiye kuba muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya corona virus,Tibor yavuze ko Ubushinwa bugomba kugira icyo bukora mu maguru mashya bugafasha Abanyafurika bari kwicwa n’inzara.
Zhao Lijian,umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubushinwa yabwiye itangazamakuru ko Amerika ishaka kuririra kuri iki kibazo cyabaye;cy’abanyafurika barikwimwa ibiryo kugira ngo iteranye Ubushinwa n’umugabane w’Africa.
Zhao yagize ati: “umubano w’Africa n’Ubushinwa urakomeye nta n’uwashobora kuwusubiza inyuma.”
Mu minsi ishize igihugu cy’ubushinwa cyohereje ibikoresho byo gufasha Afurika guhangana n’icyorezo cya corona virusi,n’ibikoresho byari byiganjemo udupfukamunwa,udupfukantoki n’ibindi.
Source:Theastafrican
Athanase Munyarugendo@igicumbinews.co.rw