Kenya: Abaturage bagiye guhabwa ibiryo n’inzoga

Guverneri w’umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, yatangaje benshi ubwo yatangazaga ko azaha inzoga mu byo kurya bizahabwa abahagaritse imirimo kandi badafite ubushobozi kubera ingamba zo kurwanya Coronavirus zisaba abantu kuguma mu rugo muri iki gihugu.

Guverneri Mike Sonko yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri Tariki 14 Mata 2020, ikaba arinayo nkuru abanya-Kenya barimo kuvugaho cyane ku mbugankoranyambaga.

Abitangaza yagize ati” mu byo kurya tuzaha abaturage bacu tuzabashyiriramo icup rito ry’inzoga”.

Yakomeje agira ati “Mu bushakashatsi bwakoze n’inshami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima (WHO), n’ibindi bigo bitandukanye byita k’ubuzima bw’abantu bwagaragaje ko inzoga ifite akamaro gakomeye cyane mu kwica Virus ayariyo yose ya Corona”.

Abanya-Kenya benshi bateye utwatsi ibyo Guverineri yatangaje bavuga ko arugushaka kuyobya abaturage basaba ko anakurikiranwa mu nkiko.

Guverneri Sonko aherutse  kuregwa ibyaha birimo: Gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no Kunyereza umutungo, byose akaba abihakana.

Inzego z’ubutabera muri Kenya zimurega ko ibyo byaha yagiye abikora mu myaka 20 ishize .

Perezida Uhuru Kenyatta mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka yamwambuye zimwe mu nshingano azimurira muri zimwe muri Minisiteri nyuma yuko mu kwezi kwa cumi na biri, 2019,urukiko rwamushinjije kunyereza Miliyoni 357 z’amashilingi arenga ho gato Miliyari 3 Frw. Icyaha akomeza guhakana. 

BIZIMANA Desire/Igicumbi News

About The Author