Rwanda: abantu 28 batawe muri yombi bakurikiranyweho gushinga utubari mu ngo zabo

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 28, bakurikiranyweho gucuruza inzoga mu ngo zabo muri ibi bihe abantu basabwa kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abatawe muri yombi harimo abagore 10 n’abagabo cumi n’umunani, bakaba bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, harimo Kimironko, Kibagabaga, Kicukiro na Kinyinya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko aba bantu bafashwe nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Yagize ati “Uko aba bantu barenze ku mabwiriza ni uko mubizi ko duhora dukangurira Abanyarwanda ko bagomba kubahiriza ibisabwa ko atari ngombwa ko umuntu azarwara Coronavirus cyangwa se ngo imuhitane aribwo azamenya ko iki ari icyorezo gikomeye. Hari aba bantu bigaragara ko aho batuye batumira bagenzi babo mu ngo bakaza bakicara bakagura inzoga bakazisangira.”

“Barimo gukora ibi mu gihe muzi ko gahunda ihari ari isaba umuntu wese kuguma mu rugo agasohoka agiye gushaka serivisi za ngombwa. Nkuko tumaze iminsi tubivuga mu itangazamakuru ni uko abo bantu barenga ku mabwiriza baracyahari, baragenda ugasanga bimuye utubari twabo bakadutwara mu ngo, aba barimo abacuruzaga inzoga cyangwa se ibindi.

Ibi rwose ntibyemewe kuko birashyira abantu mu bibazo ku buryo ushobora kwandura iki cyorezo cyangwa se ukaba wakwanduza abandi niba ugifite.”

Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’aho Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko bafite amakuru ko muri ibi bihe hari abantu bagitinyuka bagakora iminsi mikuru y’amasabukuru, bagahuza abantu mu ngo zabo rwihishwa, ko hari abantu bagifite utubari cyangwa aho banywera mu ngo.

Yatanze urugero rw’umurwayi wabonetse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, wari ufite akabari mu rugo, ku buryo bigoye kumenya uwamwanduje.

Yagize ati “Twamusanze asanzwe afite n’akabari mu rugo iwe yakira n’abantu benshi. Ntabwo ari ibintu bikwiye kuko muri urwo ruvunge rw’abantu bahaza, biragoye kumenya n’umuntu wamwanduje. Ikiriho ni uko yatabaje amaze iminsi arwaye kandi duhora tubwira abantu ngo niba ufite ibimenyetso bivuge hakiri kare, hamagara 114 tugusuzume, tukwiteho utagombye gutegereza kuremba ngo ubone guhamagaza inzego z’ubuzima.”

CP Kabera na we avuga ko ibi bitemewe, niyo mpamvu nyuma y’igihe kirekire abantu babwirwa, ingamba zikomeye zafashwe ubu abafashwe bagiye gufungwa kandi bakurikiranwe.

Yagize ati “Abanyarwanda turababwira ko bitemewe, kunywa inzoga si bibi ariko niba waguze inzoga yinywere iwawe ureke guhamagarira abandi ngo baze musangire. Ibi bintu by’umuco abantu bishyizemo ngo inzoga iryoha isangiwe sibyo muri iki gihe.”

Yavuze ko bagiye kurushaho gukorana n’inzego zibanze ngo barebe aho ikibazo kiri no gukomeza gufatanya n’izi nzego ngo aba bajye banakumirwa na mbere y’uko bahura.

Abanduye Coronavirus mu Rwanda bageze ku 147 nyuma yuko kuri iki Cyumweru habonetse abandi bantu batatu bashya bayisanganywe mu bipimo 722 byafashwe; mu gihe umubare w’abamaze gukira wiyongereyeho barindwi uba 76.

@igicumbinews.co.rw

About The Author