Coronavirus: Ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro ryatanze ifu y’igikoma ya miliyoni 12 Frw
Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mata 2020, ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda ( RSJF ) ryageneye ifu y’igikoma cya Nootri Family k’uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
Mu Rwanda cyo kimwe n’ahandi hose ku isi, ingaruka z’icyorezo cya Covid_19 giterwa n’agakoko ka Corona, zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.Haba kubahitanywa nacyo n’abakirwara.
Hari n’imwe mu miryango yugarijwe bikomeye n’inzara yatewe no kuba magingo aya batari kujya gukora imirimo yaribatunze mu buzima bwa buri munsi.
Umujyi wa Kigali nka hamwe haba abantu benshi batunzwe no kurya bakoze umunsi ku wundi ,niwo ihuriro RSJF ryahisemo kwitaho, aba banyamakuru bagenera buri karere muri dutatu tuwugize toni imwe y’ifu y’igikoma.
Nk’uko twabitangarijwe na RUTAGANDA Joel, umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro hano mu Rwanda, yavuze ko Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’ihuriro ry’abahanzi(Rwanda Music Federation) n’uruganda rukora ifu ruzwi nka Africa Improved Foods ( AIF), mu rwego rwo gukomeza gufasha abagizwe ho ingaruka n’ibihe bikomeye u Rwanda n’isi yose birimo byo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Joél RUTAGANDA yagize ati “Iki gikorwa nka RSJF twaricaye dusanga hari umusanzu tugomba gutanga ku gihugu dushaka imiryango twaremera. Ariko kubera ko nta bushobozi bufatika twari dufite nibwo twegereye AIF tuyigezaho igitekerezo nabo babyumva vuba bemera ko twafatanya kimwe n’ihuriro ry’abahanzi tukagira imiryango dufasha. Nibyo ibi rero kuko twahaye uturere dutatu inkunga twageneye abaturage batameze neza muri iyi minsi”.
Ku zindi toni eshatu(3) zisigaye kuko uruganda Africa Improved Foods rwatanze Toni esheshatu, Joél yavuze ko basanze baba abanyamakuru n’abahanzi nabo bari mu bagizweho ingaruka na COVID_19, bityo rero nabo izo toni eshatu zisigaye bazisaranganya.
Joél kandi, Yavuze ko Ifu z’igikoma zatanzwe ni izikorwa n’uruganda rwa AIF, ubusanzwe rukora Nootri Toto igenerwa abana bato kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri, Nootri Mama ikoreshwa cyane n’abagore batwite cyangwa n’ababyeyi bonsa ndetse na Nootri Family Sorghum, Nootri Family Millet, Nootri Family Whole Wheat zifatwa n’abantu bose ndetse na Nootri Qwik.
Mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo kugeza kuri uyu wa mbere cyari kimaze kwandura abarenga 140 hano mu Rwanda,mu kugikumira, inzego z’ubuyobozi zafashe ingamba zirimo kuguma mu rugo aho umuntu ahava gusa agiye gushaka serivisi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi nko guhaha ibyo kurya, kwivuza, serivisi za Bank n’izindi nkenerwa. Ibi byatumye hari abari batunzwe no kuba hari icyo bakoze bagerwaho n’ingaruka yo kubura ibyo kurya.
Ni mugihe kandi ingamba zashyizweho zo gukumira icyorezo cya CORONAVIRUS zongererewe igihe kugeza tariki ya 30 Mata 2020. Abanyarwanda n’abaturarwanda bagasabwa gukomeza kubahiriza ayo mabwiriza by’umwihariko baguma mu rugo.
Agaciro nyirizina k’ibyatabzwe ntikatangajwe ariko uhuje n’ibiciro biri ku isoko toni 1 igizwe n’ikarito 84, kandi ikarito imwe 1 irimo udupaki 12, ikarito ikagura agera ku ibihumbi 24 by’amafaranga y’u Rwanda bivuze ko toni esheshatu zigura asaga milliyoni 12 z’amanyarwanda.
MANIRIHO Gabriel/Igicumbi News