Gicumbi na Burera hafatiwe abafozi n’abarembetsi 6

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi na Burera ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bakoze igikorwa cyo gufata abantu bitwikira ijoro bakinjiza mu gihugu ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Mu rukerera rwa tariki  ya 20 Mata mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga mu kagari ka Nyangwe hafatiwe litiro 170 za Kanyanga ndetse n’amacupa 90 y’ikinyobwa kitwa Living Waragi, uwitwa Manirarora Celestin w’imyaka 26 yarafashwe abandi 09 baracika. 

Tariki ya 21 Mata mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Manyagiro mu kagari ka Kabuga mu mudugudu wa Mugera hafatiwe abantu batanu bazwi ku izina ry’abarembetsi bafite litiro 8 za Kanyanga. 

Aba bafatiwe mu karere ka Gicumbi ni Uwamariya Yvette ufite imyaka 20 yafatanwe litiro 5 za Kanyanga, Gatabazi Emmanuel w’imayaka 37 yafatanwe litiro 2, Basangira Olivier w’imyaka 52 akaba ariwe wari umucuruzi wa Kanyanga na Kamayirese Jean Batiste ufite imyaka 36, uyu aka ariwe wari ushinzwe kugira inama no gushakira inzira abarembetsi na Twiringiyimana wafatanwe litiro imwe ya Kanyanga .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko kugira ngo bariya bantu bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Nk’uriya wafatiwe mu karere ka Burera ryari itsinda ry’abantu 10 bazwi ku izina ry’abafozi. Abaturage baduhaye amakuru y’igihe bazanira biriya biyobyabwenge, gusa hashoboye gufatwa umwe abandi 9 bariruka baracika, kanyanga bari bafite barayijugunye turayifata.”

Yakomeje avuga ko na bariya bane bafatiwe mu karere ka Gicumbi bazwi ku izina ry’abarembetsi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

CIP Rugigana yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya bariya bantu binjiza ibiyobyabwenge babikuye mu gihugu cya Uganda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru yavuze ko abaturage basobanurirwa neza ingaruka z’ibiyobyabwenge haba ku buzima bwabo ndetse no k’umutekano w’igihugu.

Ati “Icya mbere tubabwira ko kujya mu bikorwa by’ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko, ikindi ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubinywa bikanaba intandaro yo gukora ibyaha bityo ufatiwe muri ibyo byaha ashykirizwa ubutabera akabihanirwa.”

CIP Rugigana yakomeje akangurira abaturage kugaragaza abantu binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu aho byava hose ariko cyane cyane muri iyi minsi u Rwanda ruri mu ngamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Abaturage turabasaba kujya bagaragaza bariya bantu bambuka bakajya mu hanze y’u Rwanda, bariya bantu banyura mu nzira zitazwi bashobora kuzana icyorezo cya Koronavirusi.  Niyo mpamvu n’abafashwe babanza gupimwa hanyuma bakajyanwa mu kato mbere yo gushyikirizwa ubutabera.”

CIP Rugigana yongeye kwibutsa abantu ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batazahwema kurwanya abantu bose bijandika mu biyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha muri rusange. Abagira inama yo gushaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko.

Ingingo ya 363 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

@igicumbinews.co.rw

About The Author