Umunyamategeko aravuga ko Rayon Sports yirukanye Michael Sarpong mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Ku ifoto ni umunyamategeko Maurice Munyentwali
Kuri uyu wa kane nibwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo gutandukana na rutahizamu wayo w’Umunya-Ghana Michael Sarpong, nyuma y’amagambo yatangaje avuga ko umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate, adafite ubushobozi bwo kuyobora iyi kipe.
Ni icyemezo umunyamategeko Maurice Munyentwali usanzwe ari umufana wa Rayon Sports avuga ko cyafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.
Munyentwali yabitangaje yifashishije Iteka rya Ministri No 002/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 rishyiraho urutonde rw’amakosa akomeye mu kazi ashobora gutuma Umukozi yirukanwa Ku kazi nta nteguza.
Yavuze ko Iryo teka ryemera ko Umukoresha ashobora kugena andi makosa afatwa nk’akomeye ashobora gutuma umukozi yirukanwa, ariko agomba kubanza kwemezwa na Minisitiri w’umurimo. Bivuze kugeza ubu aya makosa 15 yasohotse ariyo yemewe gusa.
Yakomeje avuga ko Ikosa ubuyobozi bwa Rayon Sport buvuga ko Sarpongo yakoze ari naryo yirukaniwe na Rayon Sport nk’uko bikubiye mu ibaruwa yamwandikiye ni ” imyitwarire yo gutukana no gutesha agaciro” (comportment injurieux et deshonorant),ngo Iri kosa ntirigaragara mu makosa 15 ashobora gutuma umukozi yirukanwa nta nteguza.
Maurice avuga ko Icyakora Umukozi ashobora kurihanirwa bisanzwe mu rwego rw’akazi akanavuga ko Itegeko hari ibyo rigenera Umukozi wirukanywe binyuranije n’amategeko, bisobanuye ko Iseswa ry’amasezerano y’umurimo
rinyuranyije n’amategeko rituma hatangwa indishyi.
Ati”Indishyi zihabwa umukozi wirukanywe
binyuranyije n’amategeko ntizishobora
kujya munsi y’umushahara w’amezi atatu(3), ariko kandi ntizishobora kurenza umushahara ahabwa w’amezi atandatu (6)”.
Asoza agaragaza urutonde ry’amakosa umukozi yirukanirwa mu kazi harimo :
1° Ubujura;
2° uburiganya;
3° kurwanira ku kazi;
4° kunywera ibinyobwa bisindisha mu
kazi;
5° kuba uri ku ku kazi wasinze cyangwa
wanyoye ibiyobyabwenge;
6° gukora inyandiko mpimbano;
7° ivangura iryo ari ryo ryose ku kazi;
8° guhoza undi ku nkeke bifitanye isano
n’imibonano mpuzabitsina;
9° gusaba, gutanga cyangwa kwakira
ruswa cyangwa indonke;
10°kunyereza umutungo
11°kubona cyangwa gutanga mu buryo
butemewe amakuru y’akazi y’ibanga;
12°imyitwarire ishobora gushyira mu
kaga ubuzima n’umutekano by’abandi
ku kazi;
13°ihohotera rishingiye ku gitsina mu
kazi;
14°guhagarika imirimo mu buryo
budakurikije amategeko (kwigaragambya);
15°kwangiza ibikoresho by’akazi ku
bushake.
Michael Sarpong yabwiye itangazamakuru ko yabonye ibaruwa imwirukana ariko kugeza ubu ntaravuga ko azajuririra iki cyemezo.
BIZIMAMA Desire/Igicumbi News