Burera na Muhanga hafashwe abinjizaga amasashe mu gihugu mu buryo bwa magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga no mu karere ka Burera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata yafashe abacuruzi b’amasashe bayinjizaga mu gihugu mu buryo bwa magendu. Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Rongi mu kagari ka Karambo hafatiwe amasashe ibihumbi 120 naho mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga mu kagari ka Rwasa  hafatirwa imifuka 3 yose yuzuyemo amasashe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko abafatanwe ariya masashe ari uwitwa Nshimiyimana Jean Bosco ufite imyaka  25, uyu akaba yari kumwe n’undi wacitse abapolisi ariko moto n’amasashe yari afite byafashwe.

Yagize ati  “Twagendeye ku makuru twahawe n’abaturage dutegura igikorwa cyo gufata bariya bantu, hari saa saba z’amanywa nibwo bafashwe, bari bafite moto ebyiri zifite ibirango RD 318F  na  RB 213V.  Umwe niwe washoboye gufatwa n’abapolisi undi yataye moto ariruka, bose hamwe bafatanwe amasashe 120,000.”

 

Ni mu gihe mu karere ka Burera ho hafatiwe abantu batatu bari bafite imodoka ifite ibirango  RAA 649G, yari itwawe n’umushoferi witwa Shingiro  Jean de Dieu ufite imyaka 30, yari kumwe na Nshimiyimana Alexis  w’imyaka 28 na  Nyirabazungu Clementine w’imyaka  25.

Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru yavuze ko aba bantu  ubwo bageraga mu murenge wa Gahunga mu kagari ka Rwasa mu mudugudu wa Mutara  bahagaritswe  n’inzego z’umutekano ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo basanga bapakiye imifuka 3 minini yuzuyemo amasashe.

Yagize ati  “Iriya modoka yafatiwe mu muhanda Cyanika–Musanze, abashinzwe umutekano barayihagarika basanga irimo iriya mifuka yuzuyemo amasashe niko guhita bahamagara abapolisi. Bariya bantu bamaze gufatwa ntibasobanuye neza aho bari bavanye ayo masashe ariko bavuze ko bari bayajyanye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara.”

Polisi y’u Rwanda ntihwema gukangurira abaturarwanda kwirinda ikoreshwa ry’amasashe bitewe n’uko agira ingaruka ku butaka ndetse no ku kirere. Abaturage bagaragarizwa ko amasashe ndetse n’ibindi bintu bya Pulasitike bitabora iyo bigeze mu  butaka bituma ubutaka butongera kwera ndetse byanatwikwa bikangiza ikirere. Niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guca amasashe ndetse na bimwe mu bikoresho bya Pulasitiki ndetse n’uyafatanwe akabihanirwa n’amategeko.

Abaturage bakangurirwa kujya bihutira kugaragaza abacuruza ayo masashe cyane cyane abacuruzi bayapfunyikiramo abakiriya babo ibicuruzwa.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza rivuga ko ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Mu ngingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Abafatanwe ariya amasashe bakaba bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo za Polisi z’aho bafatiwe kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

@igicumbinews.co.rw

About The Author