Rwanda: Inama y’Abaminisitiri yatangaje ibikorwa byemerewe gufungura n’ibizakomeza gufunga

Ibikorwa bya leta n’iby’abikorera, amasoko na hoteli ni zimwe muri serivisi zemerewe gusubukura imirimo yari imaze ukwezi n’iminsi icumi ihagaritswe guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020.

Ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose.

Hari hashize iminsi 40 leta ishyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu hagasigara hakora ibyangombwa gusa nk’amavuriro n’amaguriro y’ibiribwa, ndetse abaturage bose bagasabwa kuguma mu ngo.

Mu ngamba nshya zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, zirimo gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gusubukura imirimo mu gihe ibindi byakomeje gusubikwa. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko izo ngamba nshya “zizakurikizwa guhera ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi kandi zikazamara ibyumweru bibiri”.

-   Serivisi zemerewe kongera gukora

a. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.

b. Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

c. Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora ariko hagakora abakozi b’ingenzi.

d. Hoteli n’amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa Moya z’Ijoro

e. Ibikorwa bya Siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

f. Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara.

g. Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.

h. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

-  Serivisi zizakomeza gufunga

a. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

b. Insengero zizakomeza gufunga.

c. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

d. Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza guhagarara.

e. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.

f. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks), Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminti 14 ahantu habugenewe.

g. Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.

Ingamba zisanzwe zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020 igihe ingamba nshya zitangiye gushyirwa mu bikorwa.

@igicumbinews.co.rw

 

About The Author