K’umunsi w’umurimo: Perezida Magufhuli ati”Batanzania, dukomeze akazi Imana izaturinda”

 

Mu butumwa bw’umunsi w’umurimo Perezida John Pombe Magufuli yahaye abaturage ba Tanzania, yabasabye gukomeza gukora imirimo yabo nubwo hari icyorezo, yongeraho ko “Imana izabarinda”.

Bwana Magufuli yabwiye abaturage ko coronavirus idakwiye kubuza abakozi gukorera igihugu cyabo.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye, yavuze ko bagomba gusa gukurikiza amabwiriza y’abashinzwe ubuzima mu kwirinda iki cyorezo.

Yavuze ko kubera iyi virus nta birori biri bubeho byo kwizihiza umunsi w’umurimo nk’uko bisanzwe.

Yagize ati: “Ndabasaba ko muri iki gihe isi iri guca mu bihe bikomeye byo guhangana na corona, twebwe dukomeza gukora akazi, iyi ndwara ntitubere impamvu yo gusubira inyuma. Njyewe nizera ko Imana izayiturenza”.

Muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 480 banduye coronavirus, nicyo gihugu ubu gifite umubare munini w’abamaze kumenyekana bayanduye muri aka karere.

Nubwo OMS/WHO itanga inama zibuza abantu guhura ari benshi, Perezida Magufuli yashishikarije abantu gukomeza gusengera hamwe mu nsengero kuko ‘coronavirus idashobora gutura mu mubiri urimo Kristu’.

CHADEMA igiye guhagarika kwitabira imirimo y’Inteko

Abo ku ruhande rutavuga rumwe na leta muri Tanzania bavuga ko leta itashyize imbaraga zihagije mu kurinda abaturage Covid-19.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA uyu munsi ryasabye abadepite barihagarariye mu nteko guhagarika kwitabira imirimo yayo no kutagera ku nyubako z’inteko muri Dodoma na Dar es Salaam, mu byumweru bibiri.

Leta ya Tanzania yakomeje kunengwa na bamwe mu baturage, abanyapolitiki n’uhagarariye OMS muri Tanzania ko itafashe ingamba zikwiye mu kwirinda ikwirakwira ryayo.

@igicumbinews.co.rw

About The Author