Ifoto y’Urwibutso: Umupfakazi wabuze icyo atekera abana akabatekera amabuye abajijisha kugirango basinzire

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umupfakazi wo muri Kenya ubana n’abana umunani mu nzu y’ibyumba bibiri .

Hejuru ku ifoto ni Peninah Bahati Kitsao,utuye mu mujyi wa  Mombasa, iruhande rwe hari isafuriya irimo amabuye yatekeye abana be bari bashonje kandi bamubaza ibyo kurya agahitamo kubajijisha ngo bagire ngo ibiryo birenda gushya kugirango baze gusinzira bagifite icyizere ko bari burye.

Uyu mudamu ubusanzwe yakoraga akazi ko gukora isuku mu ngo z’abantu akunabafurira ariko kubera amategeko ari muri Kenya ategeka abantu kuguma mu rugo kugirango hirindwe Coronavirus, ibyo yakoraga byarahagaze bituma atangira kubura amafaranga yo kugurira ifunguro abana .

Hari umuturanyi we witwa  Prisca Momanyi, wamubonye ateka amabuye biramubabaza cyane ahita ajya guhamagara itangazamakuru.

NTV Kenya yahise imusura baraganira nyuma yo gutangaza inkuru hari abantu benshi batangiye kwifuza kumufasha.

kuri ubu yatangiye kubona ubufasha bw’abantu barimo kumwoherereza amafaranga kuri konti bamufungurije na Mobile Money bakoresheje nimero y’umuturanyi we dore ko we nta Telefone agira kandi akaba atazi gusoma no kwandika. 

Uyu mudamu ubu arimo kubona icyo agaburira abana. N’ibintu byamatunguye avuga ko atarabyiteguye.Yagize ati”Nyuma yo kwakira inkunga zivuye hirya no hino mu gihugu, Sinari narigeze nizera ko abanya-Kenya bafite urukundo rungana gutya”.

Yakomeje avuga ko nubwo yari yatetse amabuye ajijisha abana ngo baryame bari bamaze kumuvumbura bamubwira ko arimo kubabeshya babibonye ko atetse amabuye.

Madamu Kitsao, yapfakaye umwaka ushize ubwo amabandi yatangira umugabo we n’ijoro atashye akamwica.

Kitsao ahuje akababaro n’abandi Banyafurika benshi basabwe kuguma mu rugo muri ibihe byo kwirinda Coronavirus kandi barabagaho aruko baciye inshuro,  kandi Leta z’ibihugu bakomokamo zikaba ntacyo zikora mu rwego rwo kubafasha .

Photo: NTV KENYA 

BIZIMANA Desire/Igicumbi News

About The Author