Coronavirus: Ubushomeri bushobora kuba bwarikubye hafi inshuro 5 mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje imibare y’agateganyo igaragaza ko mu minsi 40 ishize abantu bari mu ngo kubera icyorezo cya Coronavirus, ubushomeri bushobora kuba bwarageze kuri 55% buvuye kuri 13% bwariho muri Gashyantare uyu mwaka, kubera uburyo serivisi nyinshi n’ibikorwa byahagaze.
Iki kigo kivuga ko imibare ifatika izava mu bundi bushakashatsi buzagaragaza uko ikibazo gihagaze, kuko iyi ari imibare y’agateganyo.
NISR yatangaje ibi mu kiganiro ubuyobozi bw’iki kigo, Minisiteri y’Abakozi ba leta n’umurimo ndetse n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, bwatanze kuri RBA, cyagarukaga ku Cyumweru cyahariwe umurimo mu Rwanda.
Iki cyumweru kibaye mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, cyatumye ibikorwa byinshi bihagarikwa mu kwirinda ko cyakomeza gukwirakwira.
Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, Ivan Murenzi, yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe muri Gashyantare uyu mwaka bugaragaza uko umurimo uhagaze, abanyarwanda bari bagejeje ku myaka yo gukora ni ukuvuga guhera kuri 16, bari miliyoni 7.4.
Gusa 20% by’aba bantu ntabwo bakoraga, kubera impamvu zitandukanye zirimo nko kuba ari abanyeshuri biga, abageze mu zabukuru n’abafite ubumuga butandukanye. Muri rusange iki kigo kivuga ko ubushomeri bwari buhagaze kuri 13%.
Ubushomeri bushobora kuba bwarazamutse
Murenzi avuga ko nubwo ishusho ifatika y’ubushomeri izashingirwa ku bundi bushakashatsi buzakorwa, ariko bashingiye ku imibare bari bafite muri Gashyantare, ubushomeri bushobora kuba bwarageze kuri 55% buvuye kuri 13% muri iyi minsi 40 ishize.
Yagize ati “Icyo bishingiyeho ni uko abantu bakoraga ibikorwa bitandukanye ariko ubu byarahagaze, nko muri serivizi bushobora kuba bwarageze kuri 65%, mu nganda 90%, ubuhinzi ntabwo ari cyane ni nka 15%, ibi bishingiye ku mibare tuba tuzi uhereye kuri 13% bari bariho mu kwa Kabiri, kandi abo ntabwo babonye akazi ni ukuvuga ko biyongereye kuri aba.”
Murenzi avuga ko icyo kwishimira mu Rwanda ari uko hari ibindi bikorwa bizatangira vuba abantu benshi bagasubira mu kazi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere umurimo muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, Mwambari Faustin, avuga ko nubwo urwego rw’umurimo rwahungabanye cyane, ariko abantu badakwiye kubyita ko ari ubushomeri bwabaye kuko n’ubundi kubera ibihe byari biriho, abantu batari biteguye gukora.
Yagize ati “Abantu ntabwo barimo gukora kandi nta nubwo biteguye gukora, ibi ntabwo twabishingiraho ngo tuvuge ko hari ubushomeri, muri make ntabwo ibintu byacitse kuko hari igice kinini kitahungabanye nk’igice cy’ubuhinzi.”
Avuga ko iyo urebye hari inzego zahungabanye ariko kubera icyemezo cyafashwe cyo koroshya vuba, abantu bagasubira mu mirimo bizatuma nta ngaruka nyinshi cyane zibaho.
Uyu muyobozi agaragaza ko gukora cyane bishobora kuzafasha igihugu, ariko bisaba ko mu mitekereze y’abantu hatabamo kumva ko ibintu bidashoboka, ahubwo bagatekereza ko hari icyakorwa, bagakomeza no gutekereza mu buryo bwagutse.
@igicumbinews.co.rw