Gicumbi: Ibiciro by’ingendo byiyongereye
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo bigomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi, aho byiyongereyeho amafaranga 31.8 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali na 30.8 Frw ku kilometero mu ntara.
RURA yatangaje ko ibi biciro bije bikurikira imyanzuro ya Guverinoma yo koroshya ingamba zo kurwanya Coronavirus, aho serivisi zimwe na zimwe zemerewe kongera gukora.
Mu Mujyi wa Kigali, ibiciro byavuye ku mafaranga 22 Frw ku kilometero bigera kuri 31.8 Frw naho mu ntara byiyongera biva ku mafaranga 21 Frw ku kilometero bigera ku 30.8 Frw.
Ibi ninabyo byatumye ibiciro byiyongera ku ngendo zakorwaga n’abantu bo mu karere ka Gicumbi berekeza mu bindi bice, nkaho ubusanzwe kuva Gicumbi ujya i Kigali byari 1160 ariko ubu kuva I Gicumbi ugera Marenge (aha uba utaragera I Kigali) ni 1460.
Reba ku mbonerahamwe iri hejuru umenye uko ibiciro bishya bihagaze mu ntara y’Amajyaruguru.
Ubu kandi igiciro cya lisansi nacyo cyahindutse kuko cyavuye ku mafaranga 1088 Frw kijya kuri 965 Frw kuri litiro. Igiciro cya mazutu nacyo cyavuye ku mafaranga 1073 Frw kuri litiro kijya kuri 925 Frw.
Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangaje ko muri iki gihe imodoka zizajya zitwara nibura 50% by’abagenzi zari zisanzwe zitwara, ari nayo mpamvu ibiciro byavuguruwe.
Ati “Ibiciro twabizamuye bitewe n’iyo mpamvu […] kuba twamanuye ibiciro bya mazutu na lisansi byatumye amafaranga twongeraho ataba menshi nk’uko byagombaga kumera. Nkurikije imibare twari twakoze mbere y’uko igiciro gishya cya lisansi kijyaho n’igiciro twashyizeho, igiciro twari bushyireho, cyagabanutseho 80% y’aho byakabaye bijya.”
Lt Col Nyirishema yavuze ko abatwara abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho arimo ko buri mugenzi agomba kwambara agapfukamunwa, kandi akinjira mu modoka amaze gukaraba intoki.
Ikindi ni uko muri buri modoka hashyizweho umwanya umuntu agomba kwicaramo n’utagomba gukoreshwa. Ati “Intebe itagomba kwicarwaho igomba kuba igaragara itandukanye n’izindi.”
Guhera kuri uyu wa Mbere, ntabwo ingendo zemewe guhera saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye.
@igicumbinews.co.rw