Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 43
Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 42,aho Mutesi na Muvumba bari biyemeje gukora ibishoboka byose ngo Nkorongo akagabanyirizwa igifungo,mu gihe Rufonsi we yifashishije Epimake yari yiyemeje ko nabo bagomba kujya muri gereza ntibabone uko bazabana.
Ubu bihagaze bite?
Tugiye kubagezaho Igice cya 43.
Epimake yicaye mu rugo yategereje ko uhagarariye gereza yamuhamagara amubwira ko ba Mutesi bafunzwe yarahebye,Niko kumuhamagara amubaza ati”ese ko mutambwiye ibyaba Mutesi bigeze he ?”.
Amusubiza mu magambo macye ati”Umva!,ushobora kuba urumutekamitwe ,ubuse igihe gishize baba bataraje?,gusa umenye ko niba warabeshyaga bishobora kukugwa nabi akaba ari wowe dufunga”
Epimake akibyumva
avugana n’ubwoba bwinshi. Adidimanga ati”nta ntantagooo nabeshye mumumuyobozi”.Ahita anakupa terefone arayifunga.
Ubwo Mutesi na Muvumba baragiye baganira na Nkorongo bamugira inama yo kuzavuga byose ntacyo abeshye hanyuma agapfukama agasaba imbabazi.
Rubasha yitabye urukiko ashaka guhakana ko nta ruswa yatanze yewe atigeze anagera aho Mutesi na Rufonsi baburaniye,Nkorongo arabimushinza,bahamagara uwababuranishije ababwira ko Rubasha yari ahari yashakaga no gutanga ruswa abyerekanira mu bimenyetso by’intoki , Rubasha aba aratsinzwe .
Mugihe bari kureba itegeko rimuhana Nkorongo ahita apfukama azamura ikiganza asaba imbabazi anasaba ko bishoboka ko bamugabanyiriza igifungo,umucamanza amubwira ko barabyigaho bazamusubiza ,ubwo Epimake yararekereje agirango arebe ko ba Mutesi bagira ruswa batanga araheba.
Ngo urwishigishiye ararusoma.
Rubasha ubwo ntiyaba agiye gukatirwa ?
Epimake we kubeshya ntibyaba bigiye kumukoraho?
kwemera icyaha utaruhanyije ukanasaba imbabazi byaba bishobora kukugabanyiriza igifungo(Nkorongo )?
Ni aho ubutaha mu gice cya 44.
Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.
Bimwe mu bice byahise:
Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News