Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 44

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 43,aho Mutesi na Muvumba bagiriye inama Nkorongo yo gusaba imbabazi ,mu gihe Epimake we yabwiwe ko ibyo yavuze nibiba ibinyoma ariwe uzajya muri Gereza.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 44.

Umuyobozi wa Gereza yategereje ko ba Mutesi bamuzanira ruswa yarahebye,Niko kwibaza kuri Epimake,Rufonsi nawe ari yategereje ko ba Mutesi bafungwa araheba ,ahubwo agiye kumva yumva ngo Nkorongo yagabanyirijwe igihano,yibutse agahene ke yagurishije  yishima mu mutwe ahita abwira Epimake ati”Umva shahu rero nkubwire! njyewe Mutesi na Muvumba nibadafungwa n’agahene kanjye nagurishije ngo ndagushimira,nzakwereka icyo ndicyo”.

Hasize iminsi 2, Mutesi abona urwandiko Nkorongo yaboherereje rugaragaza ko bamugabanyirije igifungo k’uburyo atazafungwa imyaka ibiri ahubwo azafungwa amezi 6, Mutesi akibyumva ibyishimo biramurenga,ahita atumaho Muvumba ngo aze bapange gahunda z’ubukwe bwabo kugirango Papa we azafungurwe bahita babukora.

Bidaciye kabiri Rufonsi na Epimake bafatana mu mashati, Ahita akomeretsa Rufonsi k’uburyo byageze aho baranaregana bigera no kuri Polisi.

Bari kuburanirayo, Mutesi na Muvumba bari bahari barumirwa ariko bashimira Imana kuba batarakurikije inama Epimake yari yabagiriye kuko yagiraga ngo bajye muri Gereza.

Mutesi abwira Muvumba ati”Koko burya inama wigiriye niyo pe! Uruzi ngo aratugira inama nk’inshuti ,naho aragirango aturohe gereza,Mana ushimwe kuba udukijije”.

Hagati aho Bageze kuri polisi bikubitira ho ya dosiye ya Epimake abeshya uhagarariye Gereza bahita bamufunga.

Rufonsi we arakomeza ajya kwivuza,naho Mutesi na Muvumba bakomeza gutegura ubukwe bwabo,aho murwego rwo kugirango ubukwe bwabo butazazamo ibigusha cyangwa ibicantege bapanze ko imihango yose izabera rimwe.

Ubu bukwe urabona buzatahwa ?

Ngo nyir’ururimi rubi yatanze umurozi gupfa , Epimake ntagiye kuzira ururimi rwe ?

Ni aho ubutaha mu gice cya 45.

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 38

Inkuru y’Urukundo Rwa Mutesi na Muvumba igice cya 27

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

About The Author