Musanze: urukiko rwategetse ko Abagitifu 2 n’Abadaso 2 bashinjwa gukubita abaturage bakomeza gufungwa
Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rumaze gufunga by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Bwana Sebashotsi Jean Paul na bagenzi be bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, ku isaha ya saa mbiri za mugitondo, urukiko rwinjiye ruyobowe n’umucamanza Madame Mukambaraga Jeanne nka Perezidante w’isomwa ry’uru rubanza ari nawe waruburanishije ari kumwe n’umwanditsi w’urukiko Mukeshimana Médiatrice.
Urukiko rushingiye ku kirego n’ ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze, ku miterere y’icyaha n’ikorwa ryacyo hifashishijwe amajwi, amashusho n’amafoto ndetse runashingiye ku mpamvu zikomeye zibahamya icyaha n’impungenge ubushinjacyaha bwagaragaje ko baramutse barekuwe bashobora gutoroka ubutabera no kubangamira iperereza ndetse n’icyaha baregwa kikaba giteganirijwe igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri;
Urukiko rusuzumye kandi imyiregurire n’ubusabe by’abaregwa Gitifu w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasaraba Jean Paul , Gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Léonidas, n’abadaso 2 (DASSO) Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan , harimo no gutanga abishingizi n’ingwate y’imitungo, urukiko rwasanze nta shingiro bifite.
Rusesenguye imvugo z’abunganizi b’abaregwa Me Habiyakare Ndwaniye na Kamazi Benjamin aho basabaga urukiko ko rwadohora abo bunganira bagakurikiranwa bari hanze ndetse nabo ubwabo bakaba abishingizi babo ;
Urukiko nabyo ntirwabihaye agaciro maze nyuma yo guhuza ibi byose , hanagendewe kandi ku mategeko ateganywa mu gitabo cy’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nimero 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 mu ngingo zaryo iya 74, 75,76, 77 , urukiko rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza nkuru ya Musanze, Gitifu w’umurenge wa Cyuve Bwana Sebashotsi Gasaraba Jean Paul, Gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Léonidas, n’abadaso 2 (DASSO) Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan mu gihe iperereza ku cyaha bakekwaho cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste rikomeje.
@igicumbinews.co.rw