Perezida Kagame yaciye amarenga ku bizava mu nama izasuzuma ingamba zo kurwanya COVID-19
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda bari barashyize muri gahunda zabo ko itariki ya 1 Kamena aribwo bazasubukura ingendo zihuza intara ndetse n’iza moto, kwihanganira kuko hateganyijwe Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena igomba gusuzuma ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Gicurasi 2020 yari yemeje ko ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali zizasubukurwa ku wa 1 Kamena ndetse ko ari nawo munsi na moto zitwara abagenzi zizemererwa gukora.
Gusa mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi zikibujijwe.
Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko hari abantu bari barabyumvise nabi ho gato ko kuri iyo tariki ibikorwa bizahita bisubukurwa ashimangira ko nta muntu umenya neza igihe icyorezo kizaba cyahagaze.
Ati “Uyu munsi ni uwo twari twagennye mu nama ya Guverinoma twagize, wo gusuzuma uko ikibazo giteye, aho tugeze, ibigomba gukorwa, ibyo twahindura, uko tubihindura hanyuma tukongera tukagira ikindi gihe tuvuga ngo tuzasuzuma ibintu niba byagenze neza koko, hari ibyo twari twatekereje guhindura uyu munsi.”
“Ngira ngo byumvikanye nabi ho gato ariko ntabwo ari ikibazo kinini, kuko hari n’itangazo ryari ryasohotse ribwira abantu ko itariki y’uyu munsi [01 Kamena] ibintu bigiye kugenda bitya. Ariko tuza kwibukiranya, turavuga ngo ntabwo ibintu bigendera ku itariki gusa, bigendera ku byabaye kugera kuri iyo tariki. Iyo byabaye neza bikaguha ko kuri uwo munsi ibintu bihinduka gutyo, birahinduka.”
Perezida Kagame yavuze ko muri urwo rugendo, iyo hajemo ibindi bishya, abantu bongera bakicara bagasuzuma bakareba niba uko batekerezaga ibintu ariko byagenze koko. Nicyo cyatumye gusubukura ingendo biba bihagaze.
Ati “Abantu bagomba kuba bikanze […] birumvikana. Abantu bamaze iminsi bafungiwe ahantu, iyo akubwira ati uyu munsi urasohotse uragiye ugiye kwikorera iby’ubuzima busanzwe, ya tariki yagera bati ba uretse. Bashobora no kuguhitana bari mu nzira bagenda kuko itariki yageze.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ku wa 2 Kamena hateganyijwe Inama y’Abaminisitiri igomba gusuzuma uhereye ku byari byasuzumwe mu iheruka hanyuma hafatwe ingamba, yasabye abaturarwanda kwihangana mu gihe bagitegereje imyanzuro izavamo.
Ati “Hari byinshi nibwira byahinduyeho iminsi ibiri gusa, ubwo abantu niba ari no gufunga umwuka iminsi ibiri, bafunge umwuka iminsi ibiri nirangira ubwo baraza guhumeka neza. Hari ibindi biza kugomba guhindurwaho gato kubera ko hari ibyagiye bivuka kuva igihe twakoreye ibyemezo bya guverinoma by’ubushize n’uyu munsi bijyanye n’iki cyorezo.”
Kugeza ubu, u Rwanda ruhanganye no kurwanya ubwandu bushya bwinjira mu gihugu buturutse mu batwara amakamyo aturuka mu bihugu bihana imbibi cyane muri Tanzania. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kandi ko hari ubwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi ku bantu batanu barimo abatwara amakamyo ajya i Bukavu, abacuruzi ndetse n’umumotari umwe.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja ari ikibazo gikomeye aho bisaba ko runyura mu bindi bihugu kugira ngo rubone ibyo rushaka bizanwa hakoreshejwe ubwato cyangwa ibyo rushaka kohereza mu mahanga.
Ati “Bifite uko bidutera ibibazo. Twaje kubona ko hari ibishobora kuba byaraturutse aho cyangwa se byaraturutse mu bihugu bimwe duturanye, nubwo twebwe twasaga n’aho ikibazo twakigerereye neza dufite aho tukigejeje, twabonye ko hari ibindi byinjira kubera iyo migendere n’imigenderanire y’urujya n’uruza hanze y’u Rwanda bishaka ngo tubanze tubyumve neza uko tubigenza bitaza kutuzamurira ikibazo kandi twasaga n’aho twagifashe neza mu buryo bwo kukirangiza.”
Yasabye abahungabanyijwe no kuba ingendo zongeye gusubikwa kwihangana kuko ibyo inzego zose z’igihugu ziri kugerageza gukora, bigamije kureba uko igihugu cyahangana n’ibihe bidasanzwe by’iki cyorezo, ariko hanashakwa uburyo bwo gusubira mu buzima busanzwe.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihana imbibi n’aka karere ka Rusizi kagaragayemo ubwandu bushya bw’abantu batanu, ni kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda byibasiwe cyane n’iki cyorezo kuko kugeza ubu ifite abantu 3070 bamaze kwandura mu gihe abapfuye bo ari 72.
Ni mu gihe mu Rwanda ubu habarurwa abantu 370 bamaze kwandura iki cyorezo barimo umwe witabye Imana na 256 bakize. Muri abose abantu 267 banduye iki cyorezo bagikuye hanze mu gihe 103 bo bandujwe n’abo bari baravuye hanze.
@igicumbinews.co.rw