Ubushinwa na leta zunzubumwe z’Amerika bagiye kugirana ibiganiro byo kuzahura umubano mu by’ubucuruzi.
Mu gihe ubushinwa n’amerika bakomeje intambara y’ubucuruzi binyuze mu guhanika imisoro ku bicuruzwa byinjira biturutse ku rundi ruhande, biteganyijwe ko mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ibi bihugu byombi bizagirana ibiganiro bigamije gusubukura umubano wabyo mu by’ubucuruzi.
Ubushinwa bwatangaje ko ibi biganiro biteganyijwe kuzabera I Washngton aho kandi ngo ibi biganiro byakorewe kuri telephone ku mpande zombie.
Ibi bihugu byombi bizahura mu kwezi kwa cumi nyuma y’ibiganiro bagiranye mu kwezi kwa karindwi ariko ntihagire umusaruro bitanga.
Ubushyamirane mu by’ubucuruzi hagati ya leta zunzubumwe zamerika n’ubushinwa bwahombeje ibihugu byombi aho leta nzunzubumwe za Amerika zazamuye umusoro ku bicuruzwa by’ubushinwa bijyanwa muri letanzuzeubumwe z’amerika 15% mu gihe ubushinwa bwari bwazamuye imisoro ku bicuruzwa leta zunzubumwe z’amerika zijyana mu gihugu cy’Ubushinwa kuri 5 na 10%.
Ubushinwa bwazamuriwe imisoro ku bicuruzwa bya leta zunzubumwe z’amerika birimo amagare n’ibindi.
Umubano mubi mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kandi wagiye ingaruka ku ma kompanyi y’ubucuruzi akomeye nka Huwawei yakoraga ibijyanye n’amatelephone yirukanwe muri leta nzunze ubumwe z’amerika.