BNR yasubije abafite impungenge zo gusubizaho igiciro cyo kohererezanya amafaranga kuri telefone

Kuva ku wa 22 Kamena, umuntu wohereza undi amafaranga yifashishije telefoni acibwa amafaranga mu gihe hari hashize amezi atatu iyo serivisi yaragizwe ubuntu. Abantu batandukanye bagaragaje impungenge batewe n’uko gusubizaho icyo kuguzi, bakitsa ku kuvuga ko cyari gikwiriye kuvanwaho burundu mu gusigasira umuco wo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko uyu mwanzuro uzatuma abantu bongera kuyoboka uburyo bwo guhanahana inoti n’ibiceri mu gihe byari bitangiye kwibagirana.

Banki Nkuru y’Igihugu ijya gushyiraho amabwiriza y’uko abantu bakwiriye gukoresha ikoranabuhanga mu guhanahana amafaranga, yari yabikoze nk’uburyo bwo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus mu gihugu.

Magingo aya, iki cyorezo nticyahagaze ndetse imibare iriyongera umunsi ku wundi kurusha mu mezi atatu ashize.

Kongera gusubizaho ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga, hari ababibonye nk’ibishobora gukwiza ahubwo iki cyorezo. Uwitwa Ndashimye yagize ati “BNR mwakagombye kongera igihe kuko COVID-19 ntaho yagiye. Ikindi wari umuco mwiza, wari utangiye kumenyerwa ariko utarashinga imizi.”

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, BNR yasubije abantu bakomeje kugaragaza impungenge batewe no kugarura ikiguzi cya serivisi zimwe za Mobile Money, cyari kimaze amezi atatu cyarakuweho.

Iti “Muri ayo mezi atatu, Leta yakoranye n’ibyo bigo mu gukwirakwiza serivisi ya MoMo pay ku bacuruzi batandukanye kuko yo nta kiguzi uyikoresha asabwa gutanga. Kugira ngo uko kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bishoboke, kandi bikomeze gutera imbere ibigo bitanga izo serivisi bisabwa amikoro menshi kugirango bishobore gukomeza kuzitanga.”

Yavuze ko nubwo ikiguzi cyasubiyeho, cyagabanutse cyane ku buryo bworohereza abazikoresha.

Iti “Nko guhererekanya amafaranga kuri MoMo ikiguzi cyagabanutse kuri 50%; kwishyura ibicuruzwa na MoMoPay biguma ari ubuntu na ho kuvana amafaranga no kuyohereza hagati ya banki na MoMo biguma ari ubuntu ku kigero cya 84% (ni ukuvuga banki 16/19).”

BNR yijeje ko izakomeza gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga baherekanya amafaranga “n’aho ikiguzi gisabwa ntabwo gihwanye n’ibyiza umuntu abona yirinze gukoresha kashi”.

Umubare w’amafaranga yahererekanyijwe mu Rwanda hifashisijwe ikoranabuhanga hagati ya Mutarama na Mata 2020, wageze kuri miliyari 40 Frw; bivuze ko yiyongereye ku kigero cya 450% avuye kuri miliyari 7.2 Frw zahererekanyijwe mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2020.

Nk’uko bigaragara muri raporo yakozwe n’ikigo insight2impact ku bufatanye na RURA, mu cyumweru cya mbere cya gahunda ya Guma mu Rugo umubare w’abahererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga wageze kuri miliyoni 1.2, uvuye ku bantu 600 000 mu cyumweru cyari cyabanjirije Guma mu Rugo.

Mu cyumweru cya nyuma cya Mata 2020, abantu miliyoni 1.8 bahererekanyije amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Guhera tariki 9 Werurwe kugeza tariki 15 Werurwe, hahererekanyijwe miliyari 10.7 Frw ariko mu cyumweru cyarangiye tariki 22 Werurwe amafaranga yahererekanyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga yari ageze kuri miliyari 24 Frw.

Kwishyura ibicuruzwa hifashishije ikoranabuhanga nabyo byariyongereye. RURA na Insight2impact bagaragaza ko uhereye rwagati muri Gashyantare uyu mwaka ukageza rwagati muri Mata, agaciro k’amafaranga yishyurwa ibicuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kiyongereyeho 700% mu cyumweru.

U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024, amafaranga abarirwa ku kigero cya 80 % y’umusaruro mbumbe w’igihugu azajya ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga, avuye kuri 34.6% mu 2019.

Kudakoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga bitera igihombo kingana na 6% mu bucuruzi mu gihe kurikoresha bituma icyo gihombo kigabanuka kikagera kuri 2%.

@igicumbinews.co.rw

 

 

About The Author