Rwanda: Izindi Kaminuza ebyiri zafunzwe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko kaminuza ebyiri ari zo Christian University of Rwanda na Indangaburezi College of Education zambuwe uburenganzira bwo gukora kuko hari ibyo zananiwe kuzuza kugira ngo zikore mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amakuru y’ihagarikwa ryazo aje akurikira andi y’ihagarikwa rya Kaminuza ya Kibungo (UNIK), zose zikaba zarahagaritswe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi 2020.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yemeje aya makuru, asobanura ko zizira ibibazo bitandukanye bishamikiye ku ireme ry’uburezi rikemangwa, n’andi makosa y’imicungire y’ibyo bigo.

Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yakoreraga i Ngoma mu Burasirazuba, Christian University of Rwanda yakoreraga mu Mujyi wa Kigali kuri Saint Paul naho Indangaburezi College of Education (ICE) yakoreraga mu karere ka Ruhango, zose zikaba zari kaminuza zigenga.

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yasobanuye iby’ifungwa ry’izo kaminuza uko ari eshatu.

Ati “Kaminuza ya Kibungo yari ifite uruhushya rwo gukora rwa burundu ikaba yo yarahagaritswe mbere, Christian University of Kigali yo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito. Ariko kuko yari yarananiwe kubyuzuza kuva yatangira gukora muri 2016, byabaye ngombwa ko na bwa burenganzira bw’igihe gito ibwamburwa”.

Ati “Indi ni Indangaburezi College of Education ikorera mu karere ka Ruhango, yigishaga amashami atandukanye y’uburezi. Iyi na yo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito ariko na yo yananiwe kuzuza ibyari bisigaye ngo yemerwe n’amategeko, bituma na yo yamburwa bwa burenganzira bw’igihe gito, ni ukuvuga ko ari kaminuza eshatu zahagarikiwe igihe kimwe”.

Minisitiri Uwamariya yavuze kandi ko igenzura rikomeje no mu zindi kaminuza kugira ngo ahari ibibazo bigaragare hakiri kare.

Ati “Kaminuza nyinshi zifite ibibazo, ni yo mpamvu Inama Nkuru Ishinzwe Uburezi (HEC) iba igomba gukora igenzura rihoraho, kandi n’ubu amagenzura arakomeje. Aho bazasanga hari ibidakosorwa cyangwa batubahiriza ibisabwa hazafatirwa ibyemezo. Gusa aho hose ibibazo bigomba kuba byakemutse mbere y’uko amashuri muri rusange atangira”.

Yakomeje avuga ko bagiye kongera ibiganiro na za kaminuza kugira ngo ahari ibibazo bikemuke hakiri kare, bitabaye ngombwa ko abantu babanza gutabwa muri yombi.

Ibyo biravugwa mu gihe kuri iki cyumweru, Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi babiri ba zimwe muri izo kaminuza, ari bo Dr Pierre Damien Habumuremyi ukuriye Christian University of Rwanda na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo (UNIK).

@igicumbinews.co.rw

About The Author