Perezida Kagame yaje mu bayobozi ba mbere ku Isi bashyikirana n’ababakurikira kuri Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye kuza mu bayobozi bari mu myanya y’imbere mu gushyikirana no gusangira ibitekerezo n’ababakurikira kuri Twitter, no gukoresha uru rubuga mu gutanga ubutumwa muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Ni icyorezo cyahinduye uburyo abantu bakoragamo uhereye ku gushyikirana kw’inshuti, amasomo y’abanyeshuri no mu kazi ahahuriraga abantu benshi, ndetse n’imirimo y’abadipolomate yabasabaga gukora ingendo kenshi yimukiye mu ikoranabuhanga.

Mu nama zikomeye ahari hamenyerewe amafoto y’abayobozi bafatanye urunana nyuma yo kwemeranya ku ngingo runaka, ayo yamaze gusimbuzwa amafoto agaragaza ibirahuri bya mudasobwa n’amasura y’abayobozi benshi bitabiriye inama, hakiyongeraho ifoto y’umuyobozi uba uri mu biro bye.

Inyigo yiswe The BCW (Burson Cohn & Wolfe) Twiplomacy Study 2020 yakoze isesengura ku buryo abayobozi bifashisha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter mu gutanga ubutumwa, n’uburyo rwakoze ibishoboka mu gukumira ibihuha kuri iki cyorezo cya COVID-19.

Iyi nyigo igaragaza ko konti ya Perezida Kagame iri mu zikora cyane, aho 74% bya tweets 2,125 aheruka gukora, yasubizaga abantu bakoresha Twitter (replies). Imbere ye haza Guverinoma ya Nepal aho 96% by’ubutumwa yatanze ari ibisubizo, Guverinoma y’u Buholandi ifite 88% by’ubutumwa yatanze byari ibisubizo ku byavuzwe na Guverinoma y’u Bwongereza yatanze ibisubizo 87%.

Uretse Perezida Kagame, urwo rutonde rugaragaraho nka Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Erna Solberg na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nk’abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu kuganira n’ababakurikira.

Kagame ari mu baperezida bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bakurikirwa cyane kuri Twitter aho afite abantu miliyoni 1.9, akaba uwa kabiri kuri Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, ufite miliyoni 3.1 z’abamukurikira.

Perezida Kagame aheruka kuba umwe mu bayobozi bitabiriye ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukaraba neza intoki mu kwirinda iyorezo cya COVID-19, bwatangijwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Ubwo mu Rwanda hari hamaze kuboneka umuntu wa mbere wanduye COVID-19, Perezida Kagame yifashishije Twitter abwira abaturarwanda ko “kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha.”

Yakomeje ati “Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo.” Icyo gihe kandi yijeje abaturarwanda ko “tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe.”

Mu kugaragaza agaciro Perezida Kagame aha imbuga nkoranyambaga, aheruka kugirana ikiganiro n’abazikoresha, cyagarutse ku rugendo rwo kwibohora.

Inyigo yo muri uyu mwaka ivuga ko za guverinoma n’abayobozi b’ibihugu 189 bakoresha Twitter, bangana na 98% by’ibihugu 193 bigize Umuryango w’abibumbye. Guverinoma z’ibihugu bine gusa nizo zitaba kuri Twitter, izo ni Laos, Korea ya Ruguru, Sao Tome et Principe na Turkmenistan.

Byongeye, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu 163 na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga 132 bafite konti zabo bwite.

Kugeza ku wa 1 Kamena 2020, konti 1,089 z’abayobozi ku giti cyabo cyangwa iz’inzego zibarizwa kuri Facebook, zari zimaze kugira abazikurikira barenga miliyoni 620, zimaze kunyuzwaho ubutumwa miliyoni 8.7 uhereye igihe zashingiwe.

Urebye mu bayobozi bakurikirwa cyane ku Isi, Perezida Donald Trump niwe uri imbere na miliyoni 81, ku mwanya wa kabiri hakaza Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi, Papa Francis akaza ku mwanya wa gatatu.

Perezida Kagame ari mu bantu basubiza cyane kuri Twitter

Donald Trump ari imbere mu bayobozi bakurikirwa n’abantu benshi kuri Twitter

Perezida Kagame ni uwa kabiri mu bayobozi bakurikirwa cyane kuri Twitter muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara
@igicumbinews.co.rw

About The Author