RIB yataye muri yombi abasore 6 bakurikiranyweho kwiba Aba agents ba Mobile Money

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abasore batandatu bakomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bashinjwa kurema itsinda ryiba abacuruzi ba Mobile Money/Airtel Money.

Uwitwa Muhayimana Emmanuel w’imyaka 23 avuga ko yajyaga ku bacuruzi ba Mobile Money (Agents), agasaba kumubikira amafaranga kuri telefone, akareba (agacunga) neza umubare w’ibanga akoresha akawumwiba.

Ako kanya Muhayimana ahita asaba kugura ya telefone y’umu ‘Agent’, yabyemera bakabanza gukuramo amasimukadi (sim card) kugira ngo bapime niba telefone igiye kugurwa ikora neza.

Muhayimana ahita afata ya telefone y’umu ‘agent’ (igurishwa) akayikuramo simukadi akayishyira muri telefone ye yagendanye, akiyoherereza amafaranga yose umu ‘agent’ yari afite kuri Mobile Money, yarangiza akamubeshya ko telefone yari agiye kugura atayishimye.

Muhayimana agera hirya ako kanya agahita yohereza ya mafaranga kuri bagenzi be batandukanye (baba bararemye itsinda riziranye kandi rikorana), akabasaba guhita bayabikuza.

Uyu musore agira ati “nanjye nabanje kuba umu ‘agent’ baranyiba muri ubu buryo, kandi nabonaga ababikora imibereho yabo itangiye guhinduka”.

Mu minsi 45 avuga ko amaze akora ubu bujura, Muhayimana yohererezaga amafaranga bagenzi be batanu bakayabikuza, uyabikuje akayamuha bagahita bayagabana.

Ati “Ni abantu tuziranye kuko dukomoka ahantu hamwe (i Mbuye), muri iyo minsi tumaze dukora nari maze kwiba aba ‘agents’ amafaranga agera nko ku bihumbi 800frw”.

Uwitwa Habineza Jean Claude w’imyaka 21, ni umwe mu bari bamaze kwinjira mu itsinda rya Muhayimana, akaba ashinzwe kubikuza amafaranga yohererejwe.

Avuga ko muri iyo minsi 45 bari bamaze biba aba ‘agents’, we ngo yari amaze kubikuza amafaranga agera ku bihumbi 150Frw.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, avuga ko aba basore batandatu bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana n’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Mu gihe babihamywa n’inkiko bahita bakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni eshanu.

Bahorera agira ati “Ibi byaha bireze kandi birakorwa n’urubyiruko, umukuru muri aba afite imyaka 27, bakwiye gushakisha akandi kazi, igihugu kirimo amahirwe atandukanye, twe ntabwo tuzajenjekera ibikorwa nka biriya”.

Muhayimana na bagenzi be batawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2020 aho bari bacumbitse mu Gatsata mu nzu ebyiri ari batatu, batatu, bose bakomoka i Mbuye muri Ruhango.

Umuvugizi wa RIB asaba abantu kwirinda cyane kwerekana imibare y’ibanga ya telefone zabo, kandi ababwirwa ko bohererejwe amafaranga n’umuntu wibeshye bagomba kubanza kugenzura ko bayafite kuri Mobile Money koko.

Bahorera avuga ko RIB imaze kwakira amadosiye atari munsi ya 100 y’abantu bibwe amafaranga kuri Mobile Money mu buryo butandukanye.

Umuvugizi w
Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera

Ati “Hari amafaranga ageze kuri miliyoni 70 yaba yaribwe muri buriya buryo, ibi byaha byiganje muri Kigali ariko n’ahandi birahari kuko bikorwa n’abaturuka mu tundi turere”.

Mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka, RIB yaherukaga kwerekana abitwa ‘abameni’ bakomoka mu Karere ka Rusizi, na bo bari barashinze umutwe wiba amafaranga y’abantu kuri Mobile Money.

@igicumbinews.co.rw

About The Author