Reba nimero za buri karere wahamagaraho mu gihe ubonye urenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), irasaba Abaturarwanda ko mu gihe hari aho babonye abantu batubahiriza ingamba n’amabwiriza byo kwirinda COVID-19, bahamagara imwe nomero zatanzwe, bitewe n’akarere baherereyemo.
Ni muri urwo rwego MINALOC yagaragaje urutonde rw’uturere twose uko ari 30 na nomero za telefoni umuturage yahamagaraho, bitewe n’akarere arimo, agatanga amakuru ku barenze ku mabwiriza.
Mi kiganiro inzego zinyuranye zirimo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ziherutse guha itangazamakuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko inzego z’ibanze zongereye imbaraga mu gufasha iz’umutekano gukurikirana iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Yasabye abaturage muri rusange kandi na bo kuba maso, bakajya batanga amakuru mu gihe babonye ahari abatubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Reba nomero wahamagaraho bitewe n’akarere urimo