Intara y’Amajyaruguru niyo yakozwemo ibyaha bicye mu guhugu
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col Col Jeannot Ruhunga yabivuze mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, agaragaza ishusho y’ibyaha mu Rwanda.
Yavuze ko igishimishije ari uko ibyaha by’ubugome nk’ibihungabanya umutekano w’igihugu, ibyo gukoresha imbunda, iby’iterabwoba n’ibyo gushimuta, bikomeje kugabanuka ku kigero gishimije.
Ati «Mfashe nk’urugero bikoreshejwe imbunda, yaba umwaka ushize yaba uyu mwaka, turi kuri zeru, Gushimuta ni uko, iterabwoba kuva mu kwezi kwa mbere kugera aho tugeze aha nta cyaha na kimwe turahura na cyo.»
Gusa ngo muri rusange imibare y’ibyaha uru rwego rugenza, bikomeje kwiyongera kuko byavuye kuri 43 279 bikaba 54 757 muri 2019 (bivuze ko hiyongereyeho ibihumbi 11) naho kuva muri Mutarama 2020 ubu bakaba bamaze kugenza ibyaha 30 779.
Avuga ko kuzamuka kw’ibyaha « Ntaho bihuriye n’uko ibyaha biba bikorwa kubera impamvu ebyiri, iya mbere ni uko uko inzego zishinzwe gutahura ibyaha zigenda zirushaho kubaka ubushobozi, hari ibyaha bimwe na bimwe bigenda bitahurwa bitagatahuhwe. »
Col Ruhunga kandi avuga ko uko hagenda hakorwa ubukangurambaga, abantu barushaho kumenya uburenganzira bwabo ndetse basobanukirwa uburyo bakwitabaza inzego ngo zibarenganure ku buryo «Hari ibyaha biregerwa bitakaregewe, uko abaturage bagenda bagirira ikizere urwego, hari ibyaha baregera batakaregeye. »
Yatanze urugero rw’ibyaha by’urugomo, abantu batakunze kuregera inzego zibishinzwe ariko uko ikizere gikomeje kuzamuka, ubu abantu bakorewe urugomo bihutira kwitabaza inzego bigatuma «N’utewe ikiziba n’imodoka icaho, ajya kurega. »
Iburasirazuba bari imbere mu byaha
Col Ruhunga kandi yagaragaje uko Intara n’Umujyi wa Kigali bikurikirana mu byaha. Intara y’Iburasirazuba ikaba iri imbere kuko mu myaka itatu hagenjwe ibyaha 32 759, Kigali ikaba iya kabiri yagenjwemo ibyaha, hagakurikiraho Intara y’Amajyepfo, hakaza Iburengerazuba hanyuma Amajyaruguru akaza inyuma.
Naho mu turere, Akarere ka Gasabo kaza ku isonga kagakurikirwa na Nyarugenge, Kicukiko ikaza ku mwanya wa gatatu, Nyagatare ikaza ku mwanya wa kane mu gihe Akarere kaza inyuma ari Nyamasheke.
@igicumbinews.co.rw