Gicumbi: Abahinzi barataka igihombo kubera umushinga wa PRICE/NAEB wabijeje kubunganira inkunga amaso agahera mu kirere

Muri Kamena 2019 nibwo abahinzi batandukanye bo mu karere ka Gicumbi batangiye kwinjira mu mushinga wo guhinga imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga babwirwa ko amafaranga bazashoramo azava mu bigo by’imari n’ambanki aho umuturage yari guhabwa amafaranga bitewe n’igishoro azakoresha mu mushinga.

Umuhinzi yasabwaga kugana banki ikamuguriza 50% by’umushinga yateguye, ubundi andi 50% akayahabwa nk’inkunga n’Umushinga PRICE ucungwa na NAEB, ayo mafaranga akanyura muri BDF.

Bamwe mu bahinzi babwiye Igicunbi News ko baje gushoramo amafaranga kugirango babone ibyangombwa bibemerera guhabwa ayo mafaranga y’inguzanyo bakanahabwa inkunga dore ko banavuga ko ibyemezo bimwe bajyaga kubifata I Kigali.

Gusa bavuga ko ibyo bari biteze batabibonye. Umwe utashatse ko amzina ye ajya mu itangazamakuru utuye mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Gicumbi yabwiye Igicumbi News ko babonye inguzanyo bagatangira umushinga ariko Magingo aya amafaranga y’inkunga akaba atarabageraho ibiri gutuma imishinga yabo igwa mu bihombo. Ati: “Mu byukuri twawutangiye twijejwe ko tuzabona inguzanyo n’inkunga dore ko ari inkunga n’inguzanyo yose yari gukoreshwa muri uwo mushinga,none abemerewe twahawe inguzanyo gusa kugeza ubu inkunga twarayihebye,ubu umushinga wacu uri kugenda nabi k’uburyo ushobora no kuzaduhombana,bamwe bituma n’ibigo twakoranye na byo tubyishyura nabi,badufashije rwose bareba uko baduha iyo nkunga tukanoza umushinga wacu”.

Niyoniringiye Angelique umucungamutungo mu ishami rya BDF rikorera mu karere ka Gicumbi ryagombaga kunyuzwamo amafaranga yabwiye Igicumbi News ko bagejejweho amafaranga make bigatuma abagenerwabikorwa bose atabageraho. Yagize ati: “Nibyo Koko uwo mushinga urahari turawuzi ,ariko NAEB yaduhaye amafaranga make natwe tuyatanga uko ari! abaturage bose bakoze uwo mushinga ntibakwirwa,ariko isaha ku isaha andi yaziraho twahita tuyabagezaho bakanoza imushinga yabo”.

Igicumbi News Kandi yavuganye na Habiyambere Maurice ushinzwe gukurikirana iby’uyu mushinga mu kigo PRICE, asaba aba bahinzi kwihangana hagakomeza gushakishwa andi mafaranga kuko ayari yateganyijwe yabaye make nubwo nta gihe agaragaza azabagereraho. Ati: “Nibyo uyu mushinga twarawuteguye ku buryo abujuje ibisabwa bakemererwa barangije kubona igice cy’inguzanyo, gusa twafashe abantu benshi ugereranyije n’amafaranga twari dufite….. ariko hari na babonye ay’inkunga, turizeza abemerewe bose ko utarabona inkunga azayibona, babe bihanganye bagerageza kuba bakoresha ubushobozi bafite natwe turi kureba uko twageza inkunga kubasigaye, Gusa ntago twabizeza ngo izabageraho igihe iki n’iki kandi amafaranga tutayafite gusa turi kubikurikirana”.

Habiyaremye akomeza avuga ko hari abandi bahinzi basabye inguzanyo imishinga yabo itaremerwa.Ati: “Ariko na none hari abaturage bahemukiwe na banki bakoranye na zo muri ubu buryo: hari amabanki yagiye aha abaturage inguzanyo atabanje kureba niba abo baturage baremerewe kuzahabwa inguzanyo yewe ntibanabikurikiranire hafi k’uburyo abo baturage batari mu bo tuzaha inkunga”.

Si ubwa mbere PRICE ivugwaho imitegurire mibi mu mishinga yayo

Muri Werurwe 2019 nabwo Abadepite banenze Umushinga PRICE ucungwa na NAEB, kuba utarabashije guteza imbere icyaro, ubwo NAEB yitabaga Inteko Ishinga Amategeko ngo isobanure uko icunga umutungo.

Icyo gihe iki kigo gishinzwe umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi woherezwa mu mahanga, nicyo cyari cyabimburiye izindi nzego kwitaba PAC, kiri kumwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI.

Perezida wa PAC, Ngabitsinze Jean Chrysostome ubwo yakiraga abayobozi ba NAEB, PRICE, n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI Musabyimana Jean Claude, yavuze ko umushinga PRICE utigeze ugera ku ntego yo kuzamura icyaro kandi ari zo zari inshingano zawo.

Kuba PRICE itarageze ku ntego, ni ibintu binashimangirwa n’abaturage bo mu Murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru mu buhamya abagize PAC bashyize ahagaragara hakoreshejwe amashusho.

Abo baturage biganjemo abagenerwabikorwa bafashwaga n’umushinga PRICE kubona ingemwe n’imbuto zo gutera icyayi mu mirima yabo, umwe yagize ati: “Ingemwe twahawe zari nke cyane kuko imirima yacu imwe nta cyayi giteyeho, usanga imbuto baduha zimwe zaraje zitinze, kandi ziza mu gihe k’izuba bituma zuma ntizatugirira akamaro, kuko twaraziteye ntizafata, none ubu twaradindiye kandi intego yari ukuduteza imbere mu rwego rw’ubukungu natwe tukazamuka nk’abandi.”

Ku birebana n’ibyo bibazo, Umuyobozi Mukuru wa NAEB Amb. George William Kayonga, yavuze ko nubwo harimo ibibazo hari ibyakozwe, yemera ko icyuho gihari muri ubwo buhinzi bw’icyayi, icyakora icyo gihe yavuze ko ngo bari batangiye kubiganiraho mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo. Yasobanuye ko zimwe mu ngamba ari ikigega kiswe TDF (Tea Development Fund), kizafasha mu gutanga ibisubizo kandi mu buryo burambye.

Icyo gihe kandi hanagarajwe ikibazo cy’umushinga wo guhugura abaturage uburyo bwo korora amagweja binyuze mu buhinzi bw’ibobere, kuri icyo kibazo Umunyabanga Uhoraho muri MINAGRI Musabyimana yemeye ko byakozwe ku kigero cyo hasi cya 9%, avuga ko hazongerwamo imbaraga kugira ngo uwo mushinga ugirire abaturage akamaro mu rwego rw’ubukungu.

Umushinga PRICE wavuzweho kutagera ku ntego wihaye, watangiye mu 2012 ufite inshingano zo kuzamura iterambere ry’icyaro hitabwa cyane ku musaruro woherezwa mu mahanga, wongerewe amezi 18 ku gihe wagombaga gusoreza.

Ku ikubitiro uyu mushinga wari wahawe miriyoni 56 z’amadorari y’Amerika n’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe guteza imbere ubuhinzi IFAD, muri ayo miriyoni 50 ni impano ayandi ni inguzanyo.

Uwo mushinga ufasha mu buhinzi bugamije guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo ikawa, icyayi n’amagweja. Muri Kamena umwaka ushize  ufatanyije na NAEB nibwo wari watangiye gutera inkunga abahinzi b’imbuto n’imboga  mu rwego rwo kuzamura ibyo igihugu cyohereza mu mahanga.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

About The Author