U Rwanda rurakemanga Komisiyo yo kwiga ku amateka y’ubukoloni bw’Ababiligi
Mu cyumweru gishize ni bwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashyize ahagaragara impungenge ifite ku muntu umwe washyizwe mu itsinda ry’impuguke Komisiyo yiga ku ngaruka zatewe n’ubukoroni bw’u Bubiligi mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko asanzwe azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yishimiye ikemezo k’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi cyo gushyiraho iyo Komisiyo yiga ku ngaruka zatewe n’ubukoroni bw’u Bubiligi muri ibyo bihugu, ariko ishidikanya ku kuri kw’ibizava muri ubwo bucukumbuzi.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Randa Dr. Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwumvise Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi, kandi ko yashyiriweho kugira ngo isuzume amateka y’ubukoroni n’uruhare u Bubiligi bwayagizemo.
Ashimangira ko ari Komisiyo y’Ababiligi bashyizeho n’abazabafasha, ariko nta wakwirengagiza ko ibyo bigaho bireba abakoronije n’abakoronijwe (ibihugu bizakorwamo ubucukumbuzi).
Ati: “Mu by’ukuri biratureba. Uburyo iyi Komisiyo iba yashyizweho n’abo iba yagennye kwifashisha, bitanga ikerekezo cy’aho ibintu bishobora kugana. Iyo ufashe umuntu uzwi mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ukamugira umuntu w’umuhanga bene iyo Komisiyo yakwifashisha, bitanga isura y’icyo ushobora kubona kizava muri iyo komisiyo.”
Yakomeje agira ati: “Niba bene abo bise abahanga nta kindi bashobora kuyijyanamo uretse ibishingiye ku bitekerezo byabo n’imyumvire yabo, ngira ngo ni ho byaturutse kuba Inteko Ishinga Amategeko yacu yabibonye ikagira icyo ibivugaho, ikavuga iti ibi bintu biteye impungenge ndetse n’ibizavamo bishobora kuba atari ibintu byagira akamaro. Ni Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi nta bwo ari Komisiyo duhuriyeho; barasuzuma amateka yabo, ariko bishobora gutuma umuntu agira impungenge y’ibizavamo.”
Muri iyi Komisiyo hashyizwemo Umunyarwandakazi Laure Nkundakozera Uwase wahoze ari Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Jombo Asbl.
Urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl), rufite icyicaro mu Bubiligi, rwemeza ko Nkundakozera ataretse ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
@igicumbinews.co.rw