OMS yavuze ko Coronavirus ishobora kurangira mu myaka ibiri

Umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) yavuze ko yizeye ko iki cyorezo cya coronavirus kizaba cyarangiye mu myaka itageze kuri ibiri.

Avugira i Genève mu Busuwisi ejo ku wa gatanu, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko icyorezo cy’ibicurane cyiswe ‘Spanish flu’ cyo mu mwaka wa 1918 cyatwaye imyaka ibiri ngo kirangire.

Ariko yongeyeho ko iterambere mu ikoranabuhanga ririho muri iki gihe rishobora gufasha isi guhagarika iki cyorezo cya coronavirus “mu gihe gito kurushaho”.

Yagize ati: “Birumvikana ko kubera kugerwaho cyane n’ikoranabuhanga [mu bantu], virusi [nayo] igira amahirwe arushijeho yo gukwirakwira”.

“Ariko nanone, dufite n’ikoranabuhanga ryo kuyihagarika, ndetse n’ubumenyi bwo kuyihagarika”.

Yashimangiye ko ari ngombwa ko habaho “ubumwe mu gihugu” n'”ubufatanye ku isi”.

Icyorezo cy’ibicurane cyo mu mwaka wa 1918 cyahitanye abantu bagera kuri miliyoni 50 ku isi.

Kugeza ubu ku isi coronavirus imaze kwica abantu bagera ku 800,000, naho abarenga miliyoni 22,9 barayanduye, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Dr Tedros yanasubije ikibazo kijyanye na ruswa ivugwa mu bikoresho byambarwa n’abaganga mu kubarinda iki cyorezo, bizwi nka ‘personal protective equipment’ (PPE).

Yagize ati: “Ruswa iyo ari yo yose ntiyemewe”.

“Ariko, ruswa ijyanye na PPE… kuri jye mu by’ukuri ni ubwicanyi. Kuko mu gihe abaganga badafite PPE, twaba turi gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Kandi ibyo nabyo bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu bitaho”.

Nubwo icyo kibazo cyari kijyanye n’ibirego bya ruswa muri Afurika y’epfo, hari ibindi bihugu nabyo byahuye n’icyo kibazo.

Ejo ku wa gatanu, habaye imyigaragambyo mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya, yo kwamagana ikivugwa ko ari ruswa ijyanye na coronavirus, naho abaganga ba bimwe mu bitaro bya leta bigaragambya bavuga ko hari imishahara batarahembwa kandi ko nta bikoresho bya PPE bafite bihagije.

Uwari mu myigaragambyo i Nairobi ejo ku wa gatanu, yambaye agapfukamunwa kanditseho ngo 'mute muri yombi abatunze za miliyoni zivuye muri Covid'

@igicumbinews.co.rw

About The Author