Rubavu: Umugabo n’umugore bafatanywe amafaranga y’amahimbano
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende mu kagari ka Nyundo ku bufatanye n’abaturage yafashe abagendaga bakwirakwiza amafaranga y’amahimbano. Abafashwe ni Nyiramana Providence w’imyaka 36 na Musabimana Pascal w’imyaka 35, bafashwe tariki ya 2 Nzeri barimo guhaha mu isantire iri mu mudugudu wa Mutura mu kagari ka Nyundo.
CIP Karekezi yagize ati “Bariya bantu bagendaga bagura ibicuruzwa mu isoko, bakagura ibintu by’amafaranga make bakishyura inoti y’ibihumbi bitanu kugira ngo babagarurire amafaranga mazima. Umwe mu bacuruzi yitegereza inoti bamuhaye asanga n’impimbano ahita ahamagara Polisi.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi bamaze kuhagera buri muntu wese wagurishije ibicuruzwa abo bantu yazanye inoti bamuhaye basanga n’impimbano. Bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mudende bagezeyo nabo bemera ko ayo mafaranga ari ayabo kandi koko aribo bayakora.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gushimira bariya bacuruzi bagize amacyenga ku noti bahawe kandi bakihutira gutanga amakuru.
Ati “Turashimira abaturage batanze amakuru yatumye tubasha gufata bariya bantu, turakangurira n’abandi bose kujya barangwa n’ubushishozi igihe cyose bahawe inoti nshya kuko hari ubwo usanga ari amafaranga y’amahimbano. Abakora amafaranga y’amiganano baba basubiza inyuma ubukungu bw’igihugu. ”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).
@igicumbinews.co.rw