Basomyi ba igicumbinews.co.rw ubushize twari twabagejejeho Inkuru ya Masoyinyana Igice cya 15, aho Masoyinyana yari yongeye kwishimira Kajwikeza kubera amafaranga yamwoherereje.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 16.

Urukundo hagati ya Kajwikeza na Masoyinyana rwarongeye ruruzura, Kajwikeza atangira gushaka ukuntu yazabwira umukunzi we bakareba uko babana dore ko yari afite amakenga ko bashobora kuzamumutwara, niko kubwira iwabo ngo bamuhe ikibanza barakimuha.

Ahita agura amabati 5 agura n’ibiti by’ibihumbi 30 araremekanya ku buryo uhanyuze wese yibazaga umuntu wubatse iyo nzu dore ko warebaga ukabona yenda guhirima, ariko nubwo abayibonaga bibazaga gutyo Kajwikeza we ntiyabonaga ifutamye ahubwo yatangiye kubwira umukunzi we ko yarangije kubaka igisigaye ari ukureba uburyo bazabana.

Ubundi Masoyinyana akumva ari ibintu byiza cyane nawe atangira kwimeza neza kugirango umunsi bazapanga kubana azahite agenda ameze neza.

Masoyinyana aza kubaza Kajwikeza uburyo yahise ayuzuza mugihe gito. Kajwikazi aramubwira ati: “Umva Sha, ubwo se ntago wibuka ko nakubwiye ko amafaranga ndi nayo, Kandi burya amafaranga niyo akora byose nashyizeho abakozi ku buryo iminsi 4 nari nayujuje”.

Masoyinyana abyumvise atyo yumva Nikuze yari agiye gutuma ahomba umugabo nyawe kandi mwiza w’umukire. Aravuga ati: “Umva, kariya gakobwa ngo ni Nikuze kugirango gashake kunteranya na Cheri wanjye ngo karambwira ibyakabayeho ku muhungu bamenyaniye kuri Facebook nimpura nako nzakwerekwa”.

Ko Masoyinyana akomeje kwizera ibitangaza abwirwa n’umuhungu ataranabona amaherezo azaba ayahe?.

Ni ahubutaha mu gice cya 17.

Ushaka gusoma bimwe mu bice byahise, jya mu ishakiro ry’urubuga rwacu wandikemo Masoyinyana urahita ubibona.

Kanda hano hasi usome bimwe mu bice byahise:

Masoyinyana Igice cya 5

Masoyinyana Igice cya 5

@igicumbinews.co.rw

About The Author