Yatwitse Dipolome ze zose nyuma yo kurangiza kwiga akabura akazi

Nyuma yo kurangiza amashuri ye akabura akazi byatumye umusore witwa Usman Abubakar wo mu gihugu cya Nigeria afata icyemezo cyo gutwika impamyabumenyi ze zose.

Muri iyi minsi ku isi yose ihanganye n’ikibazo cy’ibura ry’akazi aho usanga abantu benshi batandukanye harimo n’abarangije amashuri atandukanye barabuze imirimo nyuma yo kurangiza amashuri. Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umusore witwa Usman Abubakar wafashe icyemezo cyo gutwika impamyabumenyi ze zose nyuma yo kurangiza amashuri ye agashaka akazi agaheba.

Usman Abubakar yafashe icyemezo cyo gutwika impamyabumenyi ze zose nyuma yo kurangiza amashuri akabura akazi

Uyu musore bivugwa ko avuka muri leta ya Katsina muri Nigeria, muri izi mpamyabumenyi yatwitse harimo iyo yakuye mu ishuri rya National Youth Services Corps (NYSC) ndetse n’izindi mpamyabumenyi zitandukanye harimo izo muri kamimuza no mu mashuri yisumbuye.

Nyuma yo kuzishwanyagura yahise azitwika

Mu makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu musore yabanje gushwanyagura izi mpamyabumenyi ze zose nyuma ahita azitwika ku muriro, icyatumye abikora ni uko yagerageje gushaka akazi nyuma yo kurangiza amashuri ye araheba.

Muri iyi minsi isi ihanganye n’ikibazo cy’ibura ry’akazi mu gihugu cya Nigeria by’umwihariko haravugwa ikibazo cy’ibura ry’akazi cyane cyane mu rubyiruko, bamwe muri bo bahitamo gufata ibyemezo bikomeye nk’icyo uyu musore yafashe aho gutegereza ngo barebe aho babona imirimo bakora.

Urubyiruko rwo mu gihugu cya Nigeria si ubwa mbere rugaragaje ko ikibazo cyo kubura imirimo bakora ari ikibazo kibakomereye cyane, dore ko no mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ku mukobwa w’imyaka 33 y’amavuko witwa Dr Helana Darwin wagiye ku rukuta rwe rwa Twitter akagaragaza agahinda ke yatewe no kubura akazi kandi afite impamyabumenyi zikomeye yakuye muri kaminuza (Masters Degree ebyiri na PhD).

Dr Darwin mu magambo ye yavuze ko ntacyo yumva yagezeho kuva yagira imyaka 20 kugeza ubu, ndetse ko kuri we kwiga kaminuza ntacyo byamumariye.

Si uyu musore Usman wo muri Nigeria ufashe icyemezo cyo gutwika impamyabumenyi ze dore ko no mu mwaka ushize wa 2019, hari undi mugenzi we nawe wafashe icyemezo cyo gutwika impamyabumenyi ze zose aho yavugaga ko ishuri ari cyo kinyoma cya mbere ku isi.

@igicumbinews.co.rw

About The Author