RDF yafashe inyeshyamba 19 zinjiye muri Nyungwe
Ingabo z’u Rwanda zemeje ko zafashe abarwanyi 19 b’Abarundi biyemereye ko bagize umutwe wa RED Tabara, binjiye ku butaka bw’u Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ku gice cy’Akarere ka Nyaruguru.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Nzeri 2020, ubwo abo barwanyi 19 b’Abarundi binjiraga ku butaka bw’u Rwanda baturutse mu Burundi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, rivuga ko “Abo barwanyi, bitwaje intwaro zabo, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ari naho bafungiwe.”
Uwo munsi ni nabwo RED Tabara yatangaje ko ikomeje kurwana n’ingabo za Leta y’u Burundi, harimo imirwano yabaye ku wa 26 na 27 Nzeri 2020 mu gace ka Kabarore mu Ntara ya Kayanza na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke. Ni umutwe uvuga ko urwanira ko u Burundi bwagira amahoro arambye n’ikibazo cy’impunzi kikabonerwa umuti.
Ingabo z’u Rwanda zifashe aba barwanyi mu gihe ku wa 27 Kamena 2020, abantu bitwaje intwaro bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru kigwamo bane mu bakigabye, ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bagakomereka byoroheje. Bari bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.
RDF yatangaje ko baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye Guverinoma y’u Burundi binyuze mu nzira za dipolomasi, isaba ibisobanuro kuri icyo gitero no kuba abakigabye bagahungira mu Burundi, batabwa muri yombi. Gusa nta gisubizo yigeze ibona.
Byongeye, abahunze basize inyuma abarwanyi babo bane bapfuye, ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda na radiyo za gisirikari n’ibikombe by’ibiribwa byanditseho “Force de Defense Nationale du Burundi”, batatu mu bakigabye bafatwa mpiri.
Ku wa 26 Kanama 2020 habaye inama yahuje Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi, yabereye ku mupaka wa Nemba uhuza ibi bihugu byombi. Izo nzego zemeranyije kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.
Nyuma y’ifatwa ry’abarwanyi ba RED Tabara, Ishami ry’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, DI, ryahise ryandika ritumira ingabo zishinzwe kugenzura imipaka mu karere, EJVM, ngo zikore iperereza kuri icyo kibazo.
Uyu mutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi wa RED-Tabara, uheruka kwemera ko ari wo uri inyuma y’ibitero biri kugabwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Harimo icyo ku wa 23 Kanama 2020 cyabereye ahitwa Gahuni muri Komini ya Bugarama mu Ntara ya Rumonge, cyaguyemo abagera kuri 16.
Uyu mutwe kandi unashinjwa kuba inyuma y’ikindi gitero cyagabwe i Matongo mu Ntara ya Kayanza ku wa 11 Nzeri 2020.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Nahimana Patrick, aheruka gutangaza ko nta gihugu na kimwe kibashyigikira uretse bagenzi babo b’Abarundi.
Ati “Twebwe inkunga ya mbere tuyiterwa n’Abarundi, nibo bamenya icyo turya uyu munsi, nibo bamenya aho amazi yo kunywa tuyakura. Nta kindi gihugu kiri inyuma yacu twe ni ingufu z’Abarundi turi gukoresha uyu munsi.”
Nahimana avuga ko mu byo RED Tabara ishaka harimo n’uko impunzi z’Abarundi zitaha hatabayeho icyo yise ‘ivangura’.
@igicumbinews.co.rw