Musanze: Umugore yamaze imyaka 3 mu bitaro asanga umugabo we yagurishije imitungo yose

Umubyeyi witwa Ayingeneye Leonie wo mu kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, aravuga ko yavuye mu bitaro nyuma y’imyaka itatu agasanga umugabo yaragurishije imitungo yabo yose.
Uyu mugore yavuze ko muri iyo myaka yose yari arwariye mu bitaro bya Ruhengeri nta murwaza afite kuko atabashaga kwikura aho ari cyangwa kuvuga gusa kubw’amahirwe yazanzamutse mu cyumweru gishize.

Yavize ko yatunguwe no kuva mu bitaro ngo agasanga abantu bambaye udupfukamunwa nkuko yabitangarije KT Radio dukesha iyi nkuru ndetse ngo ubu burwayi bwe bwamusigiye ubumuga cyane ko asigaye agendera mu kagare.

Uyu mugore yavuze ko yageze mu gace atuyemo abantu bakikanga kuko bari bazi ko yapfuye nkuko umugabo we yabitangazaga ubwo yagurishaga imitungo bashakanye.

Yavuze ko ngo yatunguwe no gusanga aho yari atuye hari kubakwa inzu ya Etaje.Ati “Naje nsanga inzu barayisenye, bari kubakamo etaje.Abaturage babaye bakimbona barambwira ngo babonye umuzimu ngo uziko umugabo wawe yatubwiye ko wapfuye.

Uyu mugore yavuze ko asaba ubufasha bwaho kuba we n’umwana we w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 10,umaze imyaka 3 atiga cyane ko ari we wamubaga hafi kwa muganga.

Ati “Ndasaba ubufasha ko bandwanaho,tukabona inzu twabamo n’umwana wanjye akabasha gusubira ku ishuri.

Umugabo w’uyu mugore Habimana Idrissa yabwiye KT Radio ko kugurisha imitungo yari abifitiye uburenganzira kuko ngo atigeze asezerana n’uyu mugore ndetse ngo yarwaye baratandukanye.

Ati “Nanabereka n’impapuro avuga ko nta bushobozi afite bwo kuhagurisha afite ko nahagurisha nkazamuha ibihumbi 100 FRW asigaye akazaba ari umugabane w’umwana.Twari twaratandukanye ari nabwo yajyanye n’igipapuro.”

Abahoze ari abaturanyi b’uyu mugore,bavuga ko umugabo we yagurishije imitungo binyuranyije n’amategeko nyuma yo kubeshya ko umugore yapfuye,basaba ko yakurikiranwa ndetse n’uyu mugore agahabwa n’ubufasha.

Umwe ati “Igihe cyo kumwishyura cyarageze ndavuga nti ndagira ibibazo,kuki utazanye n’umugore wawe??,arambwira ati “Erega yarapfuye.”Nagiye kubona mbona abana baje bari guhurura.Njye byarantunguye nkimubona ndamubaza nti uracyanyibuka,ko batubwiye ko wapfuye?.ati ninde wabivuze,nti n’umugabo wawe ati ni ukumbeshyera.Ririya n’iyicarubozo,niba umugore yararembye kuriya bafitanye umwana,kuki umutungo bashakanye yahisemo kuwugurisha abeshya ko yapfuye.Ni akarengane gakomeye.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwavuze ko iki kibazo kibahangayikishije ndetse bagiye kugikurikirana nkuko umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle yabitangarije KT Radio.

Ati “ Urumva habaye ikibazo,mu buryo bwihutirwa twihutira kumushakira ubufasha ahantu aba acumbitse ariko n’ubundi turimo gukurikirana ikibazo cye ngo abashe kubaho neza kuko n’umuturage w’igihugu,ubumuga afite ntibuvuga ko yapfuye.N’umunyarwanda agomba kubaho neza afite isuku,atekanye.Nibyo turi gukora kugira ngo abashe kubona ibyo akeneye byose.”

Kuri ubu uyu mugore utabasha guhagarara cyangwa ngo abe yakwicara kubera ubumuga yavanye mu burwayi bwe, acumbikiwe n’umuyobozi w’umudugudu.

@igicumbinews.co.rw

About The Author