Hatangajwe itariki abakuru b’ibihugu bo mu karere bazakoreraho inama

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo(RDC), kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020 byatangaje itariki inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere iraberaho.

Iyi nama iraba Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 7 Ukwakira 2020.

Ni nyuma y’aho iyi nama yagombaga guhuriza aba bakuru b’ibihugu mu mujyi wa Goma, yabanje gusubikwa inshuro ebyiri bitewe n’impamvu zitandukanye.

Guverinoma ya RDC, yari yasezeranyije abo bireba ko izatangaza itariki nshya , inama igakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure (Video Conference ).

Iyi nama yagombaga kandi kwitabirwa n’ibihugu bitanu,ari byo:u Rwanda, Uganda, Angola, Burundi na RDC ari nayo yari kuyakira.

Ariko hashingiwe ku itangazo ry’ibiro bya perezida wa RDC, Angola ishobora kutazaboneka bitewe n’impamvu zitandukanye zitatangajwe.

Igiye kuba kandi nyuma y’aho Perezida Tshisekedi abanje kohereza Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Burundi, Marie Tumba Nzeza, aho yagejeje ubutumwa bwe kuri Perezida Ndayishimiye Evariste.

Ubu butumwa “bwa gicuti” nk’uko Guverinoma y’uburundi yabitangaje, ntabwo ibyabwo byigeze bimenyekana mu buryo burambuye ariko Perezida Evariste Taliki ya 25 Nzeri 2020, yabwiye itangazamakuru ko Minisitiri Tumba azajya kumubwira ubutumwa igihugu cye cyari kigenewe mu nama y’i Goma.

Gusa ntawakwemeza niba uruzinduko rwa Minisitiri Tumba mu Burundi,rushobora gutuma perezida Ndayishimiye agaragara muri iyi nama.

Felix Tshisekedi watumije iyi nama, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020 yasesekaye mu mujyi wa Goma. Ibiro bye byemeza ko impamvu ari uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru, bivugwako yagiyeyo kubera impamvu zitandukanye ariko hakabamo no kwitegura iyi nama.

Abakuru b’ibi bihugu bazitabira iyi nama baziga ku mutekano wo mu karere, ubuzima by’umwihariko ku cyorezo cya Covid-19, ubukungu ndetse n’ubucuruzi.

Aime Confiance/Igicumbi News

About The Author