Abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu basuye APR FC mu myitozo

Ku munsi wa kabiri ikipe y’ingabo z’igihugu itangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021,yasuwe n’abayobozi bayo b’icyubahiro barimo umugaba w’ingabo z’u Rwanda,Gen.Jean Bosco Kazura.

Ni imyitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Tariki 5 Ukwakira, abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda bari bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco n’Umugenzuzi mukuru wa RDF Lt Gen Jacques Musemakweli basuye ikipe ya APR FC aho ikorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi babashimira uko bitwaye umwaka ushize wa shampiyona ndetse banabibutsa intego nshya ikipe yihaye umwaka utaha w’imikino.

Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubarakah Muganga niwe watangiye aha ikaze aba bashyitsi, aboneraho gusobanura abatoza bose umwe kuri umwe ndetse anabereka umutoza mushya wungirije akaba anashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi Pablo Morchón.

Yakomeje abasobanurira abakinnyi bashya batandatu iyi kipe yongereyemo kugira ngo izabashe kugera ku ntego yihaye umwaka utaha w’imikino wa 2020-21, anabibutsa uko ikipe yitwaye umwaka ushize aho yatwaye ibikombe bitatu birimo n’icya shampiyona yegukanye idatsinzwe.

Umushyitsi mukuru akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yatangiye ashimira aba bakinnyi uburyo bitwaye umwaka ushize w’imikino by’umwihariko shampiyona batwaye badatsinzwe mu mikino 23, abasezeranya ko bazakomeza kubashyigikira ndetse ko banabafitiye icyizere ko bazageza ikipe y’ingabo z’igihugu ku ntego yihaye yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.

Yagize ati: ”Umwaka ushize nari mbafitiye icyizere kinshi kuko muri intoranywa zazanywe zibanje kwigwaho neza, uko imikino yagendaga yiyongera nakiraga amakuru y’uko mukomeje kwitwara kugeza ku mukino wa 23 ubwo COVID-19 yadukomaga mu nkokora imikino igahagarikwa. N’iyo idahagarikwa twari dufite icyizere ko mwari gusoza shampiyona yose mudatsinzwe kuko amakipe akomeye yose mwari mwayazengurutse.

Iriya kipe yitwaye neza umwaka ushize ubu twongeyemo amaraso mashya, ni abakinnyi b’abahanga kandi twazanye tubizeye ko hari byinshi bazongera, twizeye ko muzaduhesha ishema mukagera mu matsinda ya Champions league kuko birashoboka cyane, icya mbere ni ukwigirira icyizere ko bishoboka ukiha intego muri wowe ukumva ko nta wakubuza kubigeraho uwo muhuye wese intego ikaba kumukura mu nzira kugera ugezeyo. Mbafitiye icyizere ko tuzagerayo ahasigaye ni ugukora tugashyira mu bikorwa intego twiyemeje.”

Ikipe ya APR FC ikaba iri bukomeze imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira bakaba bari bukore inshuro ebyiri.






 

Aime Confiance/Igicumbi News

About The Author