U Rwanda rugiye gutangira guhinga urumogi

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igihingwa cyitwa Cannabis, kizwi mu Kinyarwanda nk’urumogi, kigiye gutangira kujya gihingwa mu Rwanda, hanyuma cyoherezwe mu mahanga mu nganda zikora imiti.

Imiti myinshi yifashishwa mu buvuzi ikorwa mu bimera bitandukanye, leta ifite gahunda yo kubyaza umusaruro bene ibyo bimera, bigahingwa mu gihugu ndetse bigatunganywa nyuma bikoherezwa hanze.

Ibimera bizitabwaho ni ibifasha mu kuvura indwara zo mu mutwe kugira ngo inganda zitandukanye zibyifashishe mu gutunganya imiti ikunda gukenerwa mu buvuzi.

Urugero ni nk’umuti uhabwa umuntu urwaye umutwe w’igihande kimwe uzwi nka cafergot. Mu kuwukora bashyiramo caffeine ishobora kuboneka mu ikawa no mu bindi bimera. Hari n’indi miti itangwa ku bantu bafite uburibwe bukabije nk’abafite cancer, nka Morphine, nayo ituruka mu kimera kizwi nka opium.

Kuri uyu wa Mbere, Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi.

Ntabwo aya mabwiriza arashyirwa ahagaragara gusa amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko muri gahunda ari uko ku ikubitiro ibyo bimera bizajya byoherezwa mu mahanga kuko mu gihugu imbere nta nganda z’imiti zifite ubushobozi bwo gutangira kubikoramo imiti.

Gahunda ni uko mu gihe mu gihugu hazaba hari ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ibyo bimera, izatangira gukorerwa imbere mu gihugu.

Muri ayo mabwiriza byitezwe ko hazaba harimo ingamba zikaze zo kurwanya ikoreshwa ry’ibyo bimera mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho abazaba bemerewe kubitunganya bazahabwa uruhushya rujyanye n’ibyo bakora.

Mu bihugu bitandukanye aho ibi bikorwa, umuntu ushaka guhinga urumogi, asaba uruhushya akaruhabwa ubundi agatangira ibikorwa. Urutunganya akarwohereza mu mahanga nawe biba uko.

U Rwanda rufashe uyu mwanzuro nyuma y’aho mu bihugu byinshi ku Isi ibimera bikorwamo imiti bitangiye kubona isoko cyane ku buryo bishakishwa hose. Igihugu kirashaka kubyaza amahirwe ubutaka n’ikirere cyiza mu kubihinga kugira ngo birwungukire.

Mu 2018, abashakashatsi bigisha ibijyanye n’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Moscow bageze muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe inshuro eshatu biga ku bimera n’indabo ziyirimo. Baje kuvumbura ko hari ubwoko bahabonye butakiba ahandi ku Isi batekereza ko burimo umuti ukomeye.

Icyo gihe uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye IGIHE ati “Batubwiye ko ariho ibi bimera bisigaye gusa. Abashakashatsi batekereza ko birimo umuti ukomeye, ariko ntibarabitubwira. Ni byiza ko dukomeza kubungabunga ibidukikije n’amashyamba yacu. Dufatanye kumenya ko ikirezi twambaye kera.’’

Ubu bushakashatsi buracyakorwa mbere y’uko inteko y’intiti izasuzuma imiterere yabwo ikanabwemeza. Mbere y’uko byemezwa ko ari ibimera bishobora gutanga imiti, haba hakenewe ijambo rya nyuma ry’abahanga mu bijyana n’ubutabire n’ibinyabuzima bakagenzura ubuhehere bw’aho hantu babibonye, ubwoko bw’ubutaka, ikirere n’ibindi.

Mu Rwanda habarurwa ibimera by’ubwoko bugera kuri 600 byifashishwa mu buvuzi gakondo biri mu nzira zo kuzimira.

Mu bihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, usanga urumogi rufatwa nk’umuti wifashishwa mu kugabanya ububabare, gufasha abananiwe kurya, mu kuvura indwara zo mu mutwe, igicuri, indwara ya Parkinson n’izindi.

Hari n’aho rukoreshwa nk’umuti w’iseseme iterwa n’imiti ivura kanseri no kuruka ndetse runifashishwa mu guhangana no kubura ubushake bwo kurya ku bafite virusi itera Sida cyangwa abarwaye Cancer. Ngo rwanaba umuti w’uburibwe bwo mu mutwe, ‘neuropathic pain’.

Abaruhinga bavuga ko iyo rwabonye urumuri nibura amasaha 14 ku munsi, rukabona intungagihingwa zihagije rutangira kuraba mu byumweru bitatu.

Mu 1830, Dr William Brooke O’Shaughnessy yavumbuye ko bimwe mu bigize urumogi byakwifashishwa mu kugabanya uburibwe mu gifu ku murwayi wa chorela.

Amateka agaragaza ko urumogi ruzwi nka ‘Marijuana’ cyangwa ‘Cannabis’ rwabonetse mu myaka 500 mbere ya Yezu, rwakomotse muri Aziya yo Hagati muri Mongolia na Siberia y’Amajyepfo.

@igicumbinews.co.rw

About The Author