Umugore yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba amafaranga i Vatican kwa Papa

Ku ifoto ni Kardinal Giovanni Becciu mu kwezi gushize yeguye ku mirimo ye, ahita avuga ko yabitegetswe na Papa Francis

 

 

Polisi y’umujyi wa Milan yafunze umugore w’imyaka 39 wakoreraga Kardinali Angelo Becciu, umwe mu bakomeye i Vatican uherutse kumanurwa mu ntera mu kwezi gushize aregwa kunyereza imari.

Cecilia Marogna avuga ko yishyuwe €500,000 (agera kuri miliyoni 575Frw) na Kardinali Becciu.

Madamu Cecilia yafashwe nyuma y’uko Interpol isohoye impampuro zo kumufata bisabwe na Vatican, nk’uko amakuru abivuga.

Madamu Cecilia na Kardinal Becciu bombi bahakana ko hari ikibi bakoze.

Mu minsi micye ishize mu biganiro n’ibinyamakuru i Milan, Madamu Cecilia yemeye ko yishyuwe €500,000 na Kardinali Becciu biciye muri kompanyi yari akuriye muri Slovenia.

Yavuze ko yakiriye iyo mari mu rwego rwo “gutanga serivisi ya dipolomasi” mu gufasha abavugabutumwa b’ahantu hari amakimbirane.

Umwe mu bantu bakomeye i Vatican yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Madamu Cecilia yaketsweho “kunyereza no kwigwizaho bikabije abifashijwemo n’abandi”.

Bivugwa ko uriya mu Kardinali yemeje kwishyurwa kwa Madamu Cecilia igihe yari nimero ya kabiri mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga bwa leta ya Vatican, ari nabyo bishinzwe impano za Kiliziya.

Madamu Cecilia yabwiye ikinyamakuru Domani ati: “Nta n’iyero (Euro) na rimwe nibye”.

Yahakanye ibivugwa kandi ko ari musambane w’uriya mu kardinali, abwira ikinyamakuru Corriere della Sera ko ari “umusesenguzi wa politiki n’inzobere mu butasi” ufite “abantu benshi baziranye muri Africa no mu burasirazuba bwo hagati” mu gufasha abahagarariye Vatican mu mahanga.

Kardinali Becciu w’imyaka 72, mu kwezi gushize yeguye ku mirimo mu buryo butunguranye, anahishura ko yabitegetswe na Papa Francis.

Yavuze ko yaketsweho guha amafaranga ya Kiliziya abavandimwe be.

BBC ivuga ko Uyu mukardinali avugwa mu ishoramari ryo kugura inyubako ihenze cyane iri i Londres akoresheje amafaranga ya Kiliziya, ibi byatumye hatangira iperereza.

Becciu yahakanye avuga ko nta kibi na kimwe yakoze, ndetse ahagarara kuri icyo gikorwa cyo kugura inyubako i Londres.

Kwegura kw’abari ku rwego yari ariho i Vatican ni ibintu by’imbonekarimwe.

About The Author